Sun. Nov 24th, 2024

Nyuma y’uko Al Bagdadi wari umuyobozi wa Islamic State yishwe n’ingabo za USA zimusanze ahitwa Idlib muri Syria uriya mutwe ubu ufite umuyobozi mushya witwa Amir Mohammed Abdul Rahman al-Mawli al-Salbi uzwi ku izina rya Al-Salbi.

Al-Salbi

Uyu mugabo akomoka i Mosul muri Iraq akaba ari umuhanga mu mategeko akaze ya Kisilamu bita Sharia.

Al-Salbi ari mu bakwirakwije amahame akaze ya Sharia muri Iraq na Syria kandi ngo yamaze igihe runaka akorana na Al Bagdadi mu kuyakwirakwiza n’ahandi ku isi.

Maneko za USA zivuga ko amakuru zifite kuri Al-Salbi avuga ko  nawe ari umuntu ufite amatwara asa nay’uwo asimbuye, Al Bagdadi.

Ngo yavukiye i Mosul mu gace ka Tal Afar akaba yarigiye Sharia muri Kaminuza ya Mosul.

Ubwo ISIS yari ifite ingufu muri Syria bivugwa ko ari we watanze igitekerezo cy’uko abatinganyi bajya bahanurwa hejuru y’imiturirwa kandi abagore bahamijwe icyaha cy’ubusambanyi bakicishwa amabuye.

Ibi byakozwe n’uriya mutwe, ISIS, cyane cyane mu myaka ya 2015 kugeza mu mpera za 2017.

Al- Salbi yamenyaniye na Al Bagdadi muri gereza ya USA iri Camp Bucca ahitwa Umm Qasr muri Iraq.

Muri iki gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zemeye kuzaha miliyoni $5 umuntu wese uzatuma zibona kandi zikica Al Salbi.

Al-Salbi  we yemeza ko ibyo akora ari byo kandi ko akomoka ku Ntumwa y’Imana Muhammad.

Al Bagdadi

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *