Uyu mugabo w’imyaka irenga 57 witwa Théoneste utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gitwa mu murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero aravugwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi.
Uriya mwana yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza muri Groupe Scolaire Gitwa, iri mu murenge wa Kavumu.
Umwe mu baturiye kiriya kigo akaba anaturanye na Theoneste avuga ko ngo byabaye ku Cyumweru ahagana saa 18h30.
Avuga ko bivugwa ko Théoneste yahuye n’uriya mwana ari kumwe na mugenzi we bavuye aho iwabo bari babatumye mu kagoroba, akabasuhuza akamusaba ko yasigara bakaba baganira,
Undi mwana bari kumwe ngo yarigendeye hanyuma uwasigaye aza gutaha arira ataka.
Ngo nibwo yabwiye iwabo ibyo Theoneste yamukoreye.
Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Marie Michelle Umuhoza avuga ko uriya mugabo uvugwaho gusambanya uriya mwana yafashwe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020.
Ati: “ Ayo makuru niyo koko uriya mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 ubu afungiye kuri RIB ku murenge wa Kavumu.”
Avuga ko ubugenzacyaha bwatangiye kumukorera idosiye.
Ikibazo cy’uriya mwana kikirangiza kumenyekana ngo yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kageyo mu murenge wa Kageyo ariko nyuma aza koherezwa ku bitaro bya Muhororo biri mu murenge wa Gatumba muri Ngororero.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW