Thu. Sep 19th, 2024

Thomas Nkusi wamamaye nka Younger muri filimi zisobanuye mu Kinyarwanda zizwi nk’Agasobanuye avuga ko yashatse Imana ashyizeho umwete na yo ikamwireke, none akaba asaba abandi bantu gushakisha Imana kuko ishobora byose.

Younger wamamaye muri film z’agasobanuye

Younger uvuga ko n’ubwo atigisha ijambo ry’Imana ariko ngo amaze kubona imbaraga zayo.

Ngo yamaze igihe ashaka ubuntu bw’Imana na yo ntiyamutenguha igera igihe iramwiyereka ku buryo ubu ari umuhamya wo guhamya ko Imana ishobora byose.

Ati “Mutangire mushakane Imana umwete nk’uko nanjye nayishatse izabakiza, nayishatse nyishaka iranyiyereka.”

Avuga ko umuntu ushaka Imana agomba guca bugufi, akemera gusaba imbabazi mu gihe yanyuze mu nzira zidakwiye.

Uyumugabo wakunzwe kubera uburyo yasobanuraga film ashyiramo amaringushyo menshi, avuga ko ababazwa n’abari kubyiruko bakomeje kwijandika mu bibi muri iki gihe.

Asaba abantu guhagarika ingeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge biri kubata benshi.

Younger umaze igihe ahagaritse ibyo gusobanura film, avuga ko yabivuyemo burundu nubwo yabikundaga cyane.

Ati “Simbikurikirana, simbireba, simbyumva ntakintu na kimwe nabona mbivugaho.”

Umwuga wo gusobanura film yawusigiye abavandimwe be Junior Giti na Sankara bari mu bagezweho muri iki gihe.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

7 thoughts on “Younger w’Agasobanuye ngo yashakanye Imana umwete, arasaba abandi kumuyoboka”
  1. Ariko umenya koko imperuka yegereje.Uyu nawe aje kwiyongera ku bantu bajya bandika kuli uru rubuga bavuga yuko niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo imana ibanje kutuzura ku munsi w’imperuka,ngo tugomba gushaka imana tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Gusa basa n’abagosorera mu rucaca,kubera ko abantu twamaze gutwarwa n’ibyisi cyane.Imana twayiteye umugongo twibera muli shuguri na politike.Niba koko hazabaho imperuka hazarokoka abantu mbarwa.
    Usanga n’abanyamadini nabo bakunda amafaranga binyuze ahanini ku cyacumi.Yewe,nzaba ndeba.
    Nkunda guhura mu nzira n’abayehova bakanyigisha uko nahinduka,bakampa n’udutabo ku buntu.
    Ariko se nzakura he igihe?Ibyisi byarantwaye simbabeshya.Muli make ndi uwisi.

  2. Karekezi kuba umuyohova nta gisebo kirimo witubeshya ngo uhura n’abayohova bakakwigisha nkaho utariwe! Soma neza comment yawe urasanga ntamuntu utaracengewe n’ubuyohova wabyandika ntiyanabimenya. Mujye muba proud y’ibyo muribyo nubwo biba bidasobanutse.

  3. Muri make nawe arashaka icya cumi nkabo ba Gitwaza, Masasu n’abandi ntarondoye.Genda Rwanda warahungabanye.

    1. Nonese Haguma ko umuhimbira ngo nawe arashaka icyacumi, mu nkuru hari icyo wumvise yaka?batubwiye ko yashakanye Imana umwete nayo iramwiyereka!! bibaho ko umuntu ageraho akabona ko inzira agenderamo atari nziza, bikaba ngombwa ko afata icyemezo akava mu bidatunganye! gusa si bose bagirirwa ubwo buntu, kuko hari ho imitima yahumwe amaso, yabaye akahebwe! ntiyita no kumenya umuremyi wayiremye! ni impumyi zitabona ko isi izashiraho. yewe ntibanatekereza ko n’urupfu ruzaza kandi vuba. njyewe nshimye cyane umuvandimwe wemeye guhinduka, akaba umwana w’Imana!

  4. Uyu niwe wanyigishije gutukana ngo “kamobwe” none byananiye kubireka. Ko ndorera!
    Wahisemo neza cyakora

  5. nanjye uyu niwe watumaga nseka kubera ukuntu aryoshya film ari gusobanura
    ndetse nanjye niwe wanyigishije gufata kuntoryi!
    nibyiza ubwo yamenye IMANA ariko azashishoze neza ntazanywe ibinyoma byamadini.azabanze amenye neza idini yukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *