Sun. Nov 24th, 2024

Umuraperi akaba n’umukinnyi wa Film Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku nkovu’ akaba anahakana ibyo kuba yarateye umugongo umuziki akawusimbuza ibyo gukina film.

Umuraperi Ama G the Black

Uyu muraperi udakunze kuripfana, ahakana ibyo bamuvugaho ko umuziki wamunaniye ubu akaba ari kwiyegurira ibyo gukina Film.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Maze igihe abantu bamvuga ibintu byinshi ngo nananiwe umuziki njya gukina film…”

Ama G uvuga ko iyi ndirimbo ye ayisanisha n’ibyo amaze iminsi avugwaho, akavuga ko abigereranya n’inkovu.

Ngo kuba ashyize hanze iyi ndirimbo ntibivuze ko akize inkovu za ruriya ruvugo amazemo iminsi.

Muri iyi ndirimbo nshya, Ama G The Black agaruka ku bantu bafite inkovu batewe n’ibibazo binyuranye bagiye banyuramo.

Ati “Hari abantu babuze ababyeyi hari abagabo n’abagore bananiwe  ingo zabo, hari abafite ubushomeri, izo ni inkovu zikomeye.”

Uyu muhanzi umaze iminsi anavugwaho kutajya imbizi na bamwe mu baraperi bo mu Rwanda nka P Fla bombi baherutse gutangaza ko bafitanye ibibazo bishingiye ku ihangana muri muzika [ibyo bita beef], ntiyaraherutse gushyira hanze indirimbo.

Avuga ko atari ukananirwa ahubwo ko yari afite ibindi ahugiyemo kandi na byo bijyanye n’akazi ko gushaka imibereho nk’uko anayishakishiriza mu muziki.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *