Thu. Sep 19th, 2024

Umuhanzi wamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo mu njyana ya R&B, Ruhumuriza James uzwi nka King James avuga ko isoko ry’umuziki mu Rwanda rimuguye neza kandi azarikoreraho kurusha gutekereza isoko ryo hanze y’igihugu.

Nubwo hibazwa ko uyu muhanzi yaba yaramaze guhaza isoko ryo mu Rwanda yakabaye atangira gusakaza umuziki we mu mahanga, we avuga ko igihe kitaragera cyo kubyinjiramo.

Ati “Ubu nyuzwe n’isoko ryo mu Rwanda, murabizi buri muhanzi afite uburyo akora ibintubye mu buryo bwo guteza imbere umuziki we.”

King James akunze gukorera amashusho y’indirimbo ze hanze y’u Rwanda cyane muri Leta zunze Ubumwe za America, abikora kugira ngo arebe ko yabona indirimbo ifite amashusho ari ku rwego rw’Isi ariko, ngo aho bigeze ntibiramukundira akaba ari yo mpamvu abona isoko ryo mu Rwanda ntacyo rimutwaye.

Ati “Ndacyari hano, niho numva nabangumye, gusa umuntu aba bitekereza ni uko bidakunda nk’uko abishaka.”

Iki kibazo cyagarutsweho n’abahanzi benshi bavuga ko ubukene ndetse no kuba hari abatinya gushora amafaranga yabo mu kwamamaza umuziki ku isoko mpuzamahanga ari byo bibatera kuryoherwa no gukorera ku isoko ry’u Rwanda kurenza kwagura imipaka.

Abahanzi bavuga ko n’abagerageje kubikora nta nyungu byabagejejeho mu bijyanye no kwinjiza amafaranga no kumenyekanisha umuziki nyarwanda, ko ahubwo abahanzi b’abanyamahanga bakoranye n’Abanyarwanda bisa no kubarya amafaranga y’ubusa bikarangira n’indirimbo bakoranye batazamamaje nk’izabo.

Usanga n’ubundi indirimbo bariya bahanzi bo hanze bakorana n’Abanyarwanda ziba zisa n’izakorewe Abanyarwanda kandi na zo ntizikundwe cyane kurusha izatunganyirijwe mu gihugu imbere.

Umushoramari mu muziki nyarwanda no gufasha abahanzi, Bad Rama nyiri inzu ifasha abahanzi The Mane, na we aherutse gutangaza ko indirimbo bashoyemo amafaranga ngo abahanzi bayo bakorane n’abo mu mahanga zitigeze zibagirira akamaro.

Yavuze ko ari yo mpamvu bahinduye imikorere yo kujya bakorana n’abahanzi nyarwanda kuko ari byo bibinjiriza kurusha gukorana n’abanyamahanga kandi biba bihenze.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *