Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko Jean Bosco Kanyamuhanda wafatiwe mu murenge wa Busasamana muri Nyanza kubere ko yari akurikiranyweho  kwica umugore we, saa 11h20 ngo yashatse kwiruka araraswa arapfa.  Bivugwa ko yari yarishe umugore we akamucamo ibice, bimwe bikaza kuboneka mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Kanyamuhanda ngo yashatse gucika araraswa arapfa

CIP Sylvestre  Twajamahoro avuga ko yari agiye kubereka abaturage aho yajugunye imibiri hanyuma ngo ashaka gucika baramurasa.

Avuga ko yarashwe 11h20 ubwo yari agiye kwereka abari aho yataye ibice by’umubiri w’umugore we ngo aza kugerageza gucika araraswa arapfa

CIP Sylvestre Twajamahoro ati: “ Yari agiye kwereka abaturage aho yataye ibice by’imibiri w’umugore we n’uko agenda abakoza hirya abakoza hino aza gushaka kwiruka ariko araraswa arapfa.”

Kanyamuhanda arajyanwa kuri station ya RIB mu Murenge wa Rusatira muri Huye. Ni umugabo w’imyaka 58 atuye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

Umwe mu bakozi bo ku Karere ka Huye yari yabwiye Umuseke ko Kanyamuhanda akekwaho kwica umugore we ku wa Mbere w’iki cyumweru, ariko ko amakuru arambuye twayabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Huye.

Marie Michelle Umuhoza uvugira RIB, yari yemeje ko Kanyamuhanda yafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, akaza koherezwa kuri station ya RIB ku Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye.

Polisi y’u Rwanda ikunze kubuza abantu bafatiwe mu cyaha cyangwa bagikekwaho kugerageza kuyirwanya cyangwa guhunga kuko bishobora gutuma babigwamo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *