Fri. Sep 20th, 2024

Abahinzi b’Umuceri bo mu gishanga cya Mukunguli, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, ubwo basurwaga na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bagaragaje ko amazi aturuka ku misozi ihanamye yabangirije hegitari 132 z’umuceri.

Babwiye PM ikibazo bagize kikabagusha mu gihombo

Ibi babivuze mu rugendo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakoreye mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Mutarama 2020.

Aba bahinzi bavuga ko hashize imyaka 7 batakambira inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi ariko kugeza magingo ubu nta gisubizo barabona.

Umulisa Clémentine umwe muri aba bahinzi  yagize ati «Nta bushobozi abahinzi babona bwo kubaka urugomero rufata amazi ava kuri iriya misozi akangiza umusaruro keretse habayeho ubufasha bwa Leta.»

Umuyobozi w’Uruganda rutunganya Umuceri rwa Mukunguli Niyongira Uzziel avuga ko isuri yatumye badahinga ubuso busaga hegitari 100, inangiza izigera ku 132 muri iki gihembwe cy’ihinga cya A.

Uretse ikibazo cy’isuri, aba bahinzi bafite n’imbogamizi zo kugeza umusaruro wabo mu Karere ka Ruhango bahana imbibi kuko ikiraro gihuza utu turere cyangiritse.

Yagize ati «Dufite hakurya y’umugezi kuwugeza ku ruganda bisaba kuwikorera ku mutwe kandi bidusaba umwanya munini kandi biraruhuje.»

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yabwiye Umuseke ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ ubworozi bagiye gukemura iki kibazo cy’amazi y’isuri yavaga ku misozi miremire ikikije igishanga.

Uyu muyobozi yizeza aba bahinzi ko iki gikorwa gitangira kuri uyu wa Kane.

Ati “Ibirebana no kubaka urugomero biracyaganirwaho, nta gisubizo natanga uyu munsi.»

Abakora ku ruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri bavuga ko ibi bikorwa remezo byombi biramutse bitunganyijwe byatuma umusaruro uruganda rw’Umuceri rutunganya uva kuri toni 30 ku munsi ukagera kuri toni 60 z’umuceri ku munsi.

Aba bahinzi b’umuceri bavuga ko ibi bibazo ari bimwe mu by’ingenzi bari biteze  kubwira Minisitiri w’intebe ariko nta mwanya bagenewe wo kubimugezaho.

Ikindi kandi nta mbwirwaruhame yagejeje ku bari aho cyangwa ngo avugane cyangwa ngo avugane n’Itangazamakuru.

Mu uru rugendo Minsisitiri w’ Intebe Dr. Edouard Ngirente yasuye amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Amakoperative y’ Ubuhinzi n’Ubworozi bibarizwa mu mirenge 5 yo mu karere ka Kamonyi.

Umulisa Clémentine umwe mu bahinzi b”Umuceri avuga ko nta bushobozi abahinzi babona bwo kurwanya isuri keretse habayeho inkunga ya Leta
Uruganda rutunganya Toni 30 ku munsi abarukoramo bavuga ko rwagombye gutunganya Toni 60 ku munsi ibikorwaremezo biramutse bitunganyijwe

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

By admin

One thought on “Kamonyi: Babwiye PM ikibazo cya hegitari 132 z’umuceri wabo wangijwe n’isuri”
  1. Hanyumase kurwanya isuri si politiki yazanywe kera mu Rwanda abanyarwanda ntabwo bazi gucukura imirwanyasuri bagateraho ibyatsi vetiveri na terebusakumu bikaba ibiryo byo korora inka, ihene n’ibindi? Ngo ntabwo bazi uko barwanya isuri kereka leta ibafashije? Mujye muva mu miteto uwo muganda mwagaruye mukoramo iki? Musubire mu bitabo murebe uko kera babigenzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *