Fri. Sep 20th, 2024

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kimenyi Yves ari mu Banyezamu 14 bahatanira igihembo cy’umunyezamu mwiza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Gitangwa na Televiyo yo muri Tanzania.

Kimyenyi Yves ari mu banyezamu 14 bahatanira ibihembo mu karere

Ni ibihembo byateguwe na Televiziyo ikorera kuri murandasi (Internet) yitwa African Sports Today yo muri Tanzania, ikaba yarahisemo abanyezamu beza 14 bo muri Afurika y’Iburasirazuba ariko bakinira amakipe yo muri aka karere.

Kimenyi Yves ukinira  Rayon Sports ahanganye n’abandi 13 barimo Salim Jamal Magoola umugande ukinira Al Hilal yo muri Sudan, umunya-Tanzaniya, Aishi Manula ukinira Simba SC yo muri Tanzania na Jonathan Nahimana Umurundi ukinira KMC FC yo muri Tanzania.

Ni igikorwa abagiteguye bazotoranyamo abakinnyi batanu bagendeye ku majwi y’uko aba Banyezamu bazaba batowe, havemo batanu bazahatanira ku Kiciro cya nyuma havamo umwe wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Abakinnyi 14 bahatanira igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka muri EAC:

Patrick Matasi – Kenya (St. Georges yo muri Ethiopia)

Aishi Manula – Tanzania (Simba SC yo muri Tanzania)

Lukwango Charles- Uganda (KCCA yo muri Uganda)

Ali Said Aweys – Somalia (Banadir SC yo muri Somalia)

Salim Jamal Magoola – Uganda (Al Hilal yo muri Sudan)

Kimenyi Yves -Rwanda (Rayon Sports yo mu Rwanda)

Jonathan Nahimana -Burundi (KMC FC yo muri Tanzania)

Mamo Abel -Ethiopia (Muger Cement yo muri Ethiopia)

Kaseja Juma -Tanzania (KMC FC yo muri Tanzania)

Eltayeb Younis -Sudan (Al Hilal yo muri Sudan)

Faruk Shikalo -Kennya (Yanga SC yo muri Tanzania)

Samson Assefa -Ethiopia (Dire Dawa City)

Abuzaid Munged – Sudan (Al Merreikh yo muri Sudan)

Daniel Dak Khamis –Sudan (Atlabara FC Juba yo muri Sudan)

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Kimenyi Yves mu banyezamu 14 bahatanira igihembo cy’umwaka muri East Africa”
  1. Sinzi impamvu uyu musore ahubwo atajya kugerageza hanze afite afite ubuhanga mu izamu gusa ni gake amakipe yo hanze ashakisha abazamu kurusha ba rutahizamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *