Fri. Sep 20th, 2024
  • Ibigo bivuga ko abana batinda kuza ku ishuri, ababyeyi ngo baba bagishaka ibyo babatumye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko nta mwana ukwiye kwirukanwa ngo ni uko atazanye ibikoresho byose yatumwe ahubwo ko ababyeyi babo baba bakwiye kubishaka ariko ntibihungabanye uburenganzira bw’umwana. Ababyeyi na bo bibaza ukuntu umwana atumwa isuka atagiye kwiga ubuhinzi.

Dr Isaac Munyakazi

Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’Uburezi mu karere ka Huye, agaruka ku bibazo biri kuvugwa mu burezi muri iki gihe birimo ibyo kwaka abanyeshuri ibikoresho by’umurengera.

Yavuze ko bimwe muri ibi bikoresho bitumwa abana biba bitanafitanye isano n’imyigire ye nk’amasuka, imikoropesho, amafaranga y’ireme ry’uburezi n’amafaranga y’inyubako.

Yasabye ibigo bisubizayo abana batazanye biriya bikoresho, kubihagarika kuko bihonyora uburenganzira bwabo.

Yavuze ko niba ari n’ibikoresho biba bikenewe cyane koko, umwana adakwiye kubirenganiramo ahubwo ko akwiye kwemererwa gukurikirana amasomo ahubwo ababyeyi be akaba ari bo bashakisha ibyo bikoresho.

Yananenze komite z’ababyeyi zica ruhinganyuma bagenzi babo aho kugir ango zifate imyanzuro iri mu nyungu rusange ahubwo zikabogamira ku ruhande rw’ishuri

Ati “Babahaye inshingano zo kubareberera, kureba inyungu zabo gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe ari ibyemezo bigiye kunganira ishuri mu kuturerera, ariko ntabwo mubikora.”

Dr Isaac Munyakazi avuga ko ibikorwa byose mu burezi biba bigamije imyigire myiza y’abana ariko ko ariya makosa yose agira ingaruka kuri bo mu gihe inzego zose zikwiye gukora ibyo zikora ariko zishyira inyungu imyigire y’abana.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bagaragaje impungenge zo kuba hari abana batinda kugera ku bigo by’amashuri bigatuma bitesa intego byihaye ndetse n’abana ntibabone umusaruro ushimishije kuko basanga bagenzi babo barabasize.

Umubyeyi Speciose umwe mu babyeyi bo mu karere Huye ufite abana biga mu mashuri yisumbuye, avuga ko gutinda kugera ku ishuri kw’abana babo biterwa n’amananiza y’ibigo by’amashuri bituma abana ibikoresho by’umurengero bigatuma batinda kujya gutangira kuko baba bari kubishakisha.

Umubyeyi ati “Hari ishuri ugeraho warajyanye umwana mu mwaka wa kane  batanga amafaranga y’ishuri ibihumbi 45, ariko nyuma y’umwaka umwe ukumva ngo abaye 65 undi ngo 85,ibi biratuvuna cyane nk’ababyeyi.”

Aba babyeyi basaba ibigo by’amashuri kutarengera mu bikoresho batuma abana kuko batumva ukuntu umwana bamutuma isuka kandi atagiye kwiga ibijyanye n’ubuhinzi.

UMUSEKE.RW/Huye

By admin

14 thoughts on “Kuki batuma umwana isuka atagiye kwiga ubuhinzi?-Ababyeyi…Munyakazi yasabye ibigo Kutareengera”
  1. Ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye bigira amasambu bibyaza umusaruro byifashishije abanyeshuri, kugira ngo byunganire inkunga za Leta zigenda ziba nkeya uko imyaka ihita indi igataha. Ariko abanyeshuri bagakoresha n’amasuka basukura ikigo cyabo. Niba Minister yifuza ko abanyeshuri badafata isuka, yadusobanurira ukuntu mu myaka 30 ishize uruhare rwa Leta mu kwita ku mwana wiga mu ishuri ryisumbuye rwavuye ku gaciro k’amafranga y’u Rwanda 500 ku munsi kuri buri mwana y’iki gihe, ubu Leta ikaba itanga munsi ya 50 Frw ku munyeshuri ku munsi? Iragabanya, igasaba ko ibigo bitongeza amafranga y’ishuri, kandi ku isoko ibiciro bitumbagira buri munsi. Kwigiza nkana biragwira!! Buriya uwagera iwe, yasanga amafranga bagenera ikigo kirimo abana 500 ayahahisha ibyumeru bingahe mu.mwaka? We n’umuryango we gusa?

    1. Urakoze Mwanainshi ibi twese turabizi niba ibigo bifite imirima kandi bigomba gutunga abanyeshuli kuko leta nta mikoro ahagije igenera ibyo bigo none bizagenda gute? Uyu Ministre ahubwo ntabwo azi amadosiye ye kwirirwa bihisha inyuma y’imirenge ngo niyo ishinzwe ibigo abarizwamo ibyo nukwivanaho inshingano leta yokoze kandi ibizi muzambwire ikindi gihugu ishuli rya secondaire rishingwa akarere? ndavuga perefegitura cyangwa Komini? Niriwe mbona amafoto y’umubyeyi n’umwana we baraye mu bihuru kuko bashyizwe hanze n’ishuli kuberako badafite amafaranga yuzuye. My God turaganahe? u Rwanda rwahindutse Syriya, Irak,Libiya? Somalia ? Abatabyuma kimwe najye mujye musoma ibinyamakuru byo mu Burundi, Tanzaniya Congo,Uganda murebe aho tugeze.

  2. Ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye bigira amasambu bibyaza umusaruro byifashishije abanyeshuri, kugira ngo byunganire inkunga za Leta zigenda ziba nkeya uko imyaka ihita indi igataha. Ariko abanyeshuri bagakoresha n’amasuka basukura ikigo cyabo. Niba Minister yifuza ko abanyeshuri badafata isuka, yadusobanurira ukuntu mu myaka 30 ishize uruhare rwa Leta mu kwita ku mwana wiga mu ishuri ryisumbuye rwavuye ku gaciro k’amafranga y’u Rwanda 500 ku munsi kuri buri mwana y’iki gihe, ubu Leta ikaba itanga munsi ya 50 Frw ku munyeshuri ku munsi? Iragabanya, igasaba ko ibigo bitongeza amafranga y’ishuri, kandi ku isoko ibiciro bitumbagira buri munsi. Kwigiza nkana biragwira!! Buriya uwagera iwe, yasanga amafranga bagenera ikigo kirimo abana 500 ayahahisha ibyumeru bingahe mu.mwaka? We n’umuryango we gusa?

    1. Hari akantu gato MINEDUC ishobora kwemerera ababyeyi, kandi kafasha abatari bacye; Mwokabyara mwe mwatanze amabwiriza kuburyo amafranga y’ishuri ashobora gutangwa ku kwezi aho kuba ku gihembwe? Ikibazo nka kiriya cyabaye i Zaza byatuma kitabaho. Urugero ubu January amashuri yari gutangira umwana yishyuriwe ibihumbi 30 aho bishyura 90. February yagera agatanga andi 30, noneho ukwezi kwa March kwagera hagatangwa asigaye 30. Ibi byafasha abatari bacye.

  3. Meny’Umuseke ufit’umunyamakuru washinz’iyi dossier y’ubusuma mu mashuri cyangwa ni uko namwe mubangamiwe n’ubu bucuruzi Leta yazanye mu burezi. Nta munsi w’ubusa iki kinyamakuru kitagaragaza ikibazo giterwa n’abayobozi b’amashuri bahawe rugari mu gukam’ababyeyi Leta ikabih’umugisha. None se uretse kubivuga bigahera mu ma discours ni iki Mineduc yakoze ngo bihagarare? Ko kera twari tuziko kwiga ari 300 fr muri primaire na 21000 fr muri secondaire, kandi ntawayarenzaga. Leta yajya hariya ikavugango amafaranga ntarengwa ya minreval ni aya? Nibivuga nibwo tuzamenyako yashyiz’umucyo mu kazi kayo. Gusa iri ni ikorosi ribakomereye ni nayo mpamvu batang’ibisobanuro bidafite precision. Muri minerval dutanga, ni namwo hakagombye kuva frais de fonctionnement. Niba ibikorwa byose by’ikigo bikozwe n’abanyeshuri, depense z’ikigo ni izihe?
    Arega ibi bintu byazanywe na Mudidi ubwo yakuragaho minerval yemewe na Leta. Yazanye uniforme zitandukanye bityo aba directeur bakirira mu gutang’amasoko yo kudoder’abanyeshuri uniforme. Ubwo kaki na kontoni zari zigihari, ntawijujutaga. Guha aba directeur amafaranga ngo aribo bahahir’abanyeshuri, aha niho bubakiy’amazu n’imiturirwa muri Kigali n’ahandi hose. Rero abategereje ngo Leta izabakiz’aka karengane, nibihanagure kuko dukeneye gutez’imbere abihangiy’umurimo bakaba banatez’imber’ubukungu bw’igihugu doreko turi aba mbere ku isi mu iterambere rya bose kandi ryihuse. Dore indi nkuru isa n’iyi:
    https://www.umuseke.rw/minisiteri-nihe-umurongo-babyeyi-zamashuri-zihabwa-abayarereramo.html

  4. Nyakubahwa Minister rwose mudufashe amashuli yo muri uru Rwanda ararengera bikabije. Ubu ababyeyi benshi usanga dufite mur rugo rame de papiers zirenga eshatu kandi ntacyo tuzimaza kubera ko batuma rame de papiers bagatanga n’izina ryiyo ugomba kugura wayibura ku isoko ukagura ibonetse umwana yayitwara bakayanga ukabika mu rugo ukajya muri papeterie bati izo ntazo ariko reka tuguhe inziza no kuruta iriya bakwatse kuko niyo ihari ugatanga amafaranga arenga kugirango urebe ko noneho bayakira umwana yagera ku ishuri bati twavuze ko dushaka buriya bwoko gusa. Ubu rwose twarayobewe birakabije mudufashe aka kajagari gashire umuntu yibaza niba ikigo cy’amashuri kibura umuntu numwe wakwiha peine akamenya ubwoko bw’impapuro umwana yazanye qualité yabwo aho kuducunaguza ukayoberwa pe. Hari n’ibindi byinshi umuntu atarondora hano

    1. Ntujye kure ujye ubaza uwakomye urusyo akibagirwa gukoma ingasire. Kandi umenyeko ifaranga ryose risohoka mu madovize 60% ava hanze ayandi nimisti yabo uri kuvuga.Ntuzatangazwe rero nibyo ubona kuko ibyo dutumiza hanze byabaye byinshi biruta ibyo twe twohereza hanze.Niba Viyupi zinyerejwe, abantu bagakora ikiraka bakamara imyaka irenga 2, ababaruriwe aho ibikorwaremezo bigomba kuba, badahembwa ubwo urabyumva haba harimo imibare y’amafaranga BNR igomba kuba yerekana buri gihe ko ifite mu mibare n’iteganyamigambi abo bazungu bagomba kureba kugirango bakomeze kutugirira icyizere.Abavuga ngo ikinyamakuru Umuseke ntabwo bamenye Kinyamateka na Felisiyani Semusambi iyo aba akiriho gusa.

  5. Safi sana minister.
    Niba abanyeshuri bakoresha amasuka yabo,ko buri mwaka haza abana kandi bazana ayo masuka,u mwaka ukurikiyeho ajya he? Ese buriya ubasuye wayabona?
    Iyo mikoropesho itumwa buri mwana uje gutangira,iba yarazanywe mu myaka ishize iba yarashize koko? Ayo mafaranga y’iyubako,harya ibigo byose biba birimo kubaka? Ahubwo,za komite z’ababyeyi zirutwa n’izitariho. Ikiruta byose hakagize amafaranga runaka agenwa kubera ibyo bintu,nayo ariko atarengereye byakenerwa hakagurwa ingano ikenewe.

  6. None se nka ministeri y’uburezi mwakumvikanye n’ibigo by’amashuri ku bikoresho bikenewe ababyeyi bagomba gutanga!!! Ni ibintu bisaba ubushakashatsi nk’ubwo NASA yakoze yohereza abantu ku kwezi?

    1. Wimurenganya nawe ni Lawuriyani, Sipiriyani cyangwa Felisiyani nawe numugenzi iyo politiki siwe wayishyizeho aguwe gitumo nimpinduka atigeze agiramo uruhare. Uwavuzeko leta yavanye akayo mu nshingano nyinshi ntabwo yabeshye uburezi, ubuvuzi yewe numvise ngo nibyerekeye amashyamba byeguriwe abikorera kandi tuzi akamaro bifitiye igihugu mu bijyanye na écologie uwo rwiyemezamilimo areba ikofi ye izo ngengabihe ntacyo ziba zimubwiye kuko ibizaba nyuma y’imyaka 30 bitamureba. Ese ubundi leta isigaye ishinzwe iki? Umutekano gusa?

  7. Ibyo ministre avuze yerekanye ku mugaragaro ingengo nke leta ishyira mu burezi ibi siho uzabisanga gusa uzabisanga no mu bindi bikorwa birimo ubuzuzi uvuye i Kigali cyane cyane ukibaza niba u Rwanda rwarahindutse Kigali gusa. Hari ahantu ugera wavukiye ubu wahagera ukicwa n’agahinda gusa.

  8. Amashuri akwiriye gutanga ibisobanuro mu nyandiko igahabwa MINEDUC, SEO, DEO n’ababyeyi, herekanwa uburyo ibikoresho byasabwe byabazwe; niba umwana yarasabwe ipaki z’impapuro 3 z’ubwoko X, ibihumbi 12 bya matelas, isuka 1, impapuro z’isuku 12, etc, hakanerekanwa igihe bimara. Ababyeyi nibabona harimo ibidahura, hagomba kuba inama nabo igasubiramo imibare, aho basabwe byinshi bakabisubizwa, aho basabwe bike bakazabyongeraho.
    (Harageze ko ahantu hamwe na hamwe biga kugendera ku bintu biri research based, atari ukugereranya bivamo kurira mu mibare)

  9. Njye narumiwe Ariko ko nzi neza ko igihugu gifite abayobozi bajijutse Kandi bazi icyo gukora habura iki ngo bakosore ibi bintu?1Kwemeza minerval ntarengwa nk’uko RURA yemeza amaf.Y’ingendo bisaba iki?2.Kuganira n’ababyeyi se byo bisaba iki?Mbega akajagari!!!!!Njye birababaza Iyo mbonye akabazo nk’aka gasakuza Kandi inzego zifata ibyemezo zihari biba bigaragaza Ko baba basinziriye Mu nyungu zabo bwite.

  10. Itegeko rigenga uburezi rivuga ko Minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze agomba gushyiraho, buri mwaka, umubare w’amafaranga y’ishuri akwiye kwishyurwa n’abanyeshuri. None kuki atabikora.

    Ibi byo gushyiraho umubare w’amafaranga y’ishuri biheruka igihe Minisitiri yari yaremeje ko amafaranga y’ishuri y’umunyeshuri wiga mu mashuri

    yisumbuye ari ibihumbi makumyabiri na kimwe (21.000Frw) ku mwaka. Icyo gihe umunyeshuri yishyuraga ibihumbi birindwi (7.000Frw) ku gihembwe.

    Birakwiye rero ko, mu rwego rwo guca akajagari no gukumira ba rusahurira mu nduru, Leta yasubizaho ibyo kugena buri mwaka umubare w’amafaranga y’ishuri yishyurwa mu mashuri ya Leta n’ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *