Fri. Sep 20th, 2024

Iyi virus ikiri amayobera ubu iravugwa ko yaba yageze ku mugabane w’Amerika y’epfo mu bihugu bya Mexique na Colombia. Kuva yatangira gufata abantu mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa ubu imaze kwica 17 abandi bagera kuri 531 barayanduye ahantu hatandukanye ku isi.

Iyi virus iri gukwira henshi ku isi

Ubu muri Mexique na Colombia abategetsi bari gusuzuma niba abarwayi bafite ibimenyetso bisa n’ibya coronavirus ariyo barwaye.

Muri Mexique umurwayi wahabonetse atuye mu gace ka Tamaulipa kegereye umupaka na Leta ya Texas muri USA n’aho uwagaragaye muri Colombia ni Umushinwa w’imyaka 19 wari waraje gusura umurwa mukuru, Bogota ariko aturutse muri Turikiya.

Kugeza ubu iriya virus imaze kugaragara mu Bushinwa, Thailand, u Buyapani, Koreya y’epfo na USA.

Umurwayi wo muri USA yabonete ku wa Kabiri  muri Leta ya Washington akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30.

Hari undi murwayi kandi washyizwe mu kato muri Australia bikekwa ko yaba afite iriya virus.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 22, Mutarama, 2020 Perezida wa Mexique Andrews Manuel Lopez Obrador  yatangaje ko umurwayi ukekwaho kugira iriya virus yari asanzwe atuye mu gace ka Tamaulipas, kakaba gakora ku mupaka wa Mexique na Texas.

Uwo muri Colombia we ni Umushinwa wagezeyo aje n’indege ya Turkish Airlines yari imuvanye Ankara aje gusura umujyi wa Bogota.

Radio y’igihugu ya Colombia ivuga ko uriya murwayi akigera ku kibuga cy’indege yabwiye abari aho ko yumva atameze neza, bahita bamujyana mu bitaro.

Ubutegetsi bw’u Bushinwa bwavuze ko bwashyize mu kato umujyi wa Wuhan kuko ari wo wakomotsemo iriya ndwara.

Nta ndege, nta gari ya moshi yemerewe kuwuvamo ngo igire ahandi ijyana abantu.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bukuru bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO, riri buterane vuba aha kugira ngo risume niba ryatangaza ko iriya virus ari icyorezo cyugarije isi.

Bivugwa ko iriya virus yageze no mu yindi mijyi y’u Bushinwa nka Beijing, Shanghai, Macau na Hong Kong.

Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa, China Daily, kemeza ko hamaze kubarurwa no kwemeza ko abantu  banduye iriye ndwara.

Hari amakuru avuga ko u Burusiya nabwo bufite impungenge ko iriya virus yabugeramo.

Ngo yageze muri Amerika y’Amajyepfo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *