Sun. Nov 24th, 2024

Umuhanzi mu by’ubugeni Mugabo Hemedi uzwi nka El Papitto avuga ko tatouage ari ikimenyetso abantu bashyira ku mibiri yabo bagamije ko kizahora kibibutsa ibintu runaka.

El Papitto hari abahanzi benshi yakoreye ‘tattooing’

El Papitto wanditse ku byamamare byinshi, akabishyiraho ibimenyetso ku mubiri, avuga bituma uwabishyizeho ahora yibuka icyo yari agamije.

Mu bahanzi yashyiriyeho ibi bimenyetso harimo Rider Man, MicoThe Best, na Gisa Cyinganzo.

Avuga kandi ko tatou iyo yafashe ku mubiri iba itazasibama.

AtI: “ Iyo  uyishyizeho iba ari ikintu gifite ubusobanuro bukomeye kuri wowe. Ushobora gushyiraho iy’umuntu wakugiriye akamaro mu buzima ukumva utifuza ko yazaja kure mu buzima bwawe. Ni urwibutso rudasaza.”

El Papitto avuga kandi ko burya tatouage zidakorwa n’ibyamamare gusa ahubwo ngo n’abandi bantu mu ngeri zitandukanye bazishyirishaho.

Ngo hari abajya bamusaba gushyira ku mibiri yabo za tatouage zigizwe n’amasura ya ba Nyina.

Gushushanya ku bantu ibintu runaka ngo El Papitto nta hantu yabyize ahubwo yabikuye kuri za filime yarebaga.

Asanzwe kandi ari umuraperi akaba yandika n’indirimbo.

Yakoranye indirimbo n’umuraperikazi uzwi nka Candy Moon Supplier zirimo nka Ntawasi, Old School,

Cindy Moon yigeze kwamamara mu baraperi b’abakobwa ariko muri iki gihe ntagikora umuzika.

Nicolas YUSUF

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *