Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, taliki 25, Mutarama, 2020 . Cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi witwa Ursula Von Der Leyen.
Hari kandi na Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya EU witwa Charles Michel n’abandi bayobozi bakomeye muri uriya muryango.
Michel yagize ati: “Kutabana n’u Bwongereza muri uyu muryango bizadutonda, ariko amahirwe ni uko umubano wacu nabwo uzakomeza.”
Avuga ko u Burayi n’u Bwongereza bitangiye igika gishya cy’amateka y’u Burayi ariko ngo ibintu bizagenda neza.
Ku wa Kane taliki 23, Mutarama, 2020 nibwo Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi yemeje iby’uko u Bwongereza bwivana muri iriya muryango.
Ubwongereza buzava muri uriya muryango mu buryo budasubirwaho taliki 31, Mutarama, 2020.
Politico
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW