- CHENO iti “Ubutwari bushimangiwe mu bato twaba twizeye u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo gukomeza kurangwa n’Ubutwari kuko hari Intwari zitangiye ibyo u Rwanda ruri kugeraho ku buryo bakwiye kubabera urugero. Avuga ko Intwari n’iyo yaba imwe yaba ihagije ngo abantu bayirebereho.
Habura icyumweru kimwe ngo Abanyarwanda bizihize Umunsi w’Intwari uba tariki ya 01 Gashyantare, uyu mwaka ukaba ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu.”
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi kirimo Umusirikare utazwi Izina na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990.
Ikiciro cya kabiri ni Imena kirimo intwari enye ari zo umwami Mutara III Rudahigwa waranzwe n’ibikorwa by’urukundo ku rwego rwo hejuru, Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Felicite Niyitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange.
Hari kandi ikiciro k’Ingenzi gishyirwamo Intwari irangwa n’ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje. Gusa iki giciro ntikirashyirwamo Intwari n’imwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki avuga ko kuba iki kiciro kitarajyamo intwari bikwiye gushimirwa CHENO nk’urwego rushinzwe gutoranya intwari kuko bigaragaza ubushishozi buhanitse mu gutoranya intwari.
Ati “Aho kugira ngo abantu barwane no kuvuga ngo mwafashe abantu mubagira intwari atari zo, intwari zatinda kwemezwa ariko amaherezo zikazemezwa.”
Avuga ko icya mbere atari ubwinshi bw’intwari ahubwo ko ari ukuba zihari ku buryo “N’iyo intwari yaba imwe, birahagije ngo umutongero wayo wazadukurikirana.”
Akomeza agira ati “Kuba dufite izamaze kwemezwa n’iyo yaba imwe kandi dufite izirenze imwe ariko n’iyo yaba imwe yaba ihagije ngo abanyarwanda babone aho bigira ubutwari ariko kuba dufite nyinshi ntabwo twavuga ngo dukeneye izindi nyinshi cyane kugira ngo tubone kumva ubutwari.”
Ubutwari bushinge imizi mu bato…
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Pierre Damien Habumuremyi avuga ko mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari by’uyu mwaka hibanzwe ku bakiri bato kugira ngo bakomeze gutozwa umuco w’Ubutwari.
Avuga ko umuco w’Ubutwari ukwiye kuranga buri wese ariko ko “Ubutwari bushimangiwe mu rubyiruko twaba twizeye u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Atanga urugero ku bihugu byo ku mugabane wa Asia byateye imbere mu buryo bwihuse, akavuga ko byaturutse kukuba byaratoje umuco w’ubutwari mu miryango ariko by’umwihariko mu bato.
Ati “Kwigisha Umuco w’ubutwari uhereye mu rubyiruko cyangwa mu bana ni ukubaka ubushobozi mu bantu mu buryo bukomeye kuko twese turabizi guhindura umuntu w’umusaza ntabwo ari kimwe no guhindura umwana.”
Habumuremyi kandi avuga ko umuntu atakora ibyiza agamije kuzagirwa Intwari ahubwo ko akora ibyiza bigirira akamaro abantu benshi ubundi ababibonye akaba ari bo bavuga ko ari intwari.
Ati “Uvuze ngo ‘ugiye gukora iki n’iki kugira ngo bazangire intwari’ ntabwo byaba ari byo, ukora icyo koko wumva kikuri ku mutima ariko igisonuro cy’ubutwari ni uko icyo gikorwa kiba koko ari indashyikirwa, guhebuje kandi intego yacyo ari uko gifitiye abantu benshi akamaro.”
Ibiteganyijwe mu kwizihiza umunsi w’Ubutwari
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibizakorwa mu cyumweru cy’Ubutwari cyatangiye uyu munsi tariki ya 24 Mutarama 2020, ndetse n’ibiteganyijwe ku munsi nyirizina ku wa 01 Gashyantare 2020.
Muri iki cyumweru hazatangwa ibiganiro binyuranye bihamagarira abanyarwanda gukomeza kurangwa n’Indangagaciro y’Ubutwari birimo ibizatangwa imbonankubone mu mashuri abanza n’ayisumbuye no mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’ibizatambuka mu bitangazamakuru bitandukanye.
Hateganyijwe kandi amarushanwa azwi nka ‘Ubutwari Tournament’ y’imikino inyuranye nk’Igikombe k’Intwari mu mupira w’amaguru kizakinwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2018-2019 (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Mukura VS).
Tariki ya 31 ubwo hazaba hasozwa iki cyumweru cy’Ubutwari, hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari kizabera i Kigali muri Camp Kigali.
Ku munsi nyirizina w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare 2020 nk’uko bisanzwe uyu munsi uzizihirizwa ku rwego rw’Umudugudu no muri za Ambasade ndetse abayobozi bakuru bakazajya guha icyubahiro Intwari ku gicumbi cyazo i Remera.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
Mu Rwanda ubwo intwari ibaye imwe yaba nde ra? Honorable ubanza uyu mutego ari we uwiteze ku giti cye. Kandi kuwusimbuka ntazabishobora.
Ubwo se dufite intwari imwe gusa abandi twese dusigaye turi ibigwari???Uyu Honorable nawe abantu bakwiye kwibaza ku mitekerereze ye.
Aya aba ari amagambo yo kwihakirwa gusa.Murumva intwari avuga iyo ariyo.Tekereza tugize intwari imwe gusa mu banyarwanda barenze 12 millions,abandi basigaye twese turi ibigwali.Rwanda yaba igushije ishyano.Nta mahoro tuzagira igihe cyose ufite umugati (national bread) azajya avuga amagambo nk’aya kubera gushaka umugati.Hari benshi bagiye bavuga bene aya magambo,nyuma batakaza umugati wa Leta bakaba abarakare (ibigwari).Murabazi kandi ni benshi cyane.
Iyo bavuze,wibwira ko barusha abandi gukunda igihugu.
Urakoze cyane Bamporiki. Gusa ikibazo gihari ni kimwe,wenda mu mujyi ntikigaragara,ariko niho gihera. Impanuro utanga,nemeranya nazo 100%. Ikibazo gusa,benshi mu bakabaye basigasira bwa butwari, baradohotse,ndetse abenshi basa n’anatatiye igihango. Ku bwanjye haracyari kare ngo twibagirwe icuraburindi tuvuyemo,rigire n’icyo ridusigira haba mu gutekereza no gufata ingamba z’ubuzima. Urubyiruko rwinshi cyane urwo mu mujyi,izo ni inkuru rubarirwa gusa ntiruzi ibyo ari byo. Honorable,nureba ingegera(abitwa abajura)n’indayi dufite,imyaka yabo,bakabaye baharanira kuba intwari mu bundi buryo. Ariko kuko ntacyo bazi,amahitamo yabaye guca ukubiri n’umuco.
Mufatanye n’inzego zose rero duhereye mu masibo, abanduye mu mutwe bamenyekane bafashwe, kuko barahari. Abakizirikana indagagaciro na bo bakomeze begerwe bibutswe ko ubutwari buharanirwa. Nima amaraso ya bacye yarabaye igitambo ku buzima bwacu twese, kuki imbaraga za benshi zananirwa kuba igisubizo kuri benshi bafite ibibazo?