Fri. Sep 20th, 2024

Ubuyobozi bw’ishuri ‘Nziza Training Academy’ buvuga ko ubumenyi iri shuri riri guha abana b’u Rwanda bwitezweho kuzakoreshwa mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye isanzwe itumizwamo abanyamahanga ku buryo mu myaka iri imbere izajya ikorwa n’abanyarwanda.

Nzirorera washinze iri shuri avuga ko mu myaka iri imbere nta munyamahanga uzajya atumizwa mu mishinga ikomeye y’ubwubatsi kuko abanyarwanda bazaba bafite ubumenyi buhanitse

Nzirorera Alexandre washinze iri shuri ryigisha abarangije ikiciro cya kabiri n’icya Gatatu bya Kaminuza, avuga ko ubumenyi butangirwa muri iri shuri buba bwisumbuye ku bwo abantu bakura muri biriya byiciro bisanzwe bitangwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Ati “Niba imishinga iremereye yose igihugu kijya kuzana abavuye mu bihugu bya kure ni uko hari ubumenyi runaka tuba tudafite.”

Nzirorera uvuga ko imfashanyigisho y’amashuri makuru mu by’ubwubatsi mu Rwanda ari kimwe n’izo mu bindi bihugu ariko ko icyo byarushaga u Rwanda ari iyi gahunda nshya y’amasomo y’igihe gito.

Avuga ko abubatsi barangiza mu mashuri makuru na za Kaminuza bagomba kunyura muri ziriya gahunda kugira ngo bashobore kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Nk’ibi turi gutangiza mu Rwanda tubisobanurira abantu batabyumva, ho ni ikintu kizwi ku buryo nta n’uwaguha akazi utaranyuze muri training nk’izi.”

Nzirorera na we wize Ubwubatsi avuga ko gahunda yabo itanga ubumenyi ku banyamwuga mu by’ubwubatsi bakabukora bakoresheje ikoranabuhanga.

Avuga ko ubumenyi batanga buza bwuzuza ubwo abantu baba barabonye muri Kaminuza, agatanga urugero rw’ibyo biga muri Structure Engineering byo guteranya ibilo inzu izaba yikoreye.

Ati “Niba nzakora igiteranyo cya colone nkabikora icyumweru, nibampa nka Kigali City Tower nzayiteranya mu gihe kingana gute? Ntibibaho n’intoki.”

Ngo ubusanzwe umuntu yabikora mu gihe k’icyumweru ariko iyo akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga biga muri Nziza Training Academy bifata igihe gito cyane.

Ati “Twigisha abo banyamwuga bari mu bwubatsi guhuza bya bindi bize mu ishuri mu buryo butagezweho kubihuza n’uburyo bugezweho kuko ikoranabuhanga ryo rihinduka umunsi ku wundi ariko imfashanyigisho ihinduka nyuma y’imyaka.”

Ngo mu masomo batanga bifashisha n’abanyamahanga nk’uko igihugu na cyo kibakoresha mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye ariko ko mu “Mu myaka itanu cyangwa 10 tutazaba dukeneye guhamagara abo banyamahanga, leta ikababahamagara ku bw’impamvu za Politiki ariko atari ukuvuga ngo twabuze undi munyarwanda wakora nk’ibyo akora.”

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Alex Ruberwa avuga ko ubumenyi umuntu akura mu ishuri buba budahagije.

Ati “Ushobora kubona ubumenyi bwo kubaka ariko uburyo ubugeza ku isoko, uburyo ubumenyekanisha, uburyo ubukundisha abandi na byo birigwa.”

Avuga ko ibi ari byo Nziza Training Academy ari byo yaje gukora ndetse bakazafasha n’Abaturarwanda gutura no gukoresha neza ubutaka bwo guturaho kuko hari hakirimo ibibazo.

Ati “Ubundi umuntu yakwiye kujya gukora ikintu agikorera isoko, banza umenye ngo abo ukorera bakeneye iki, noneho wubake inzu isubiza bya byifuzo by’abakiliya.”

Iri shuri Nziza Training Academy ritanga amasomo y’igihe kigufi, ryasojemo abantu 71 barimo abakobwa batanu.

Abarangije muri iri shuri bo mu mwaka ushize wa 2019 bahawe impamyabushobozi
Abantu 71 barimo abakobwa batanu ni bo bahawe impamyabushobozi
Alex Ruberwa avuga ko iri shuri rije gukemura ibibazo byari biri mu bwubatsi mu Rwanda

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *