Thu. Sep 19th, 2024

Ku munsi wahariwe Abakundana urukundo rwa Kobwa-Hungu cyangwa Gabo-Gore uzwi nka Saint Valentin uba tariki ya 14 Gashyantare, i Kigali hateganyijwe igitaramo kizaririmbamo itsinda ryakanyujijeho mu ndirimbo z’urukundo rizwi nka Kassav rifatwa nk’abami ba Zouk ku Isi.

Kassav bazaza i Kigali

Iri tsinda ryashinzwe mu 1979, rimaze iminsi rizenguruka Isi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 rimaze rishimisha abatuye Isi mu ndirimbo zaryo zo mu njyana ya Zouk.

Kompanyi izwi nka Arthur Nation isanzwe itegura ibitaramo byiganjemo iby’urwenya, yariho itekereza uburyo yafasha abaturarwanda bakundana kuzishimira umunsi wa Saint Valentin usanzwe uba tariki ya 14 Gashyantare, yatumiye ririya tsinda ngo rize no kwizihiza iriya sabukuru yaryo mu Rwanda ariko rinafashe abakundana kunogerwa n’uriya munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Arthur Nation, Budandi Nice avuga ko bari gukoresha imbaraga nyinshi mu gutegura iki gitaramo ku buryo abazakitabira bazataha banyuzwe.

Muri iki gitaramo, Kassav izanafatanya n’umuhanzi nyarwanda Christopher na we usanzwe ataramira abanyakigali kuri uriya munsi w’abakundana.

Budandi avuga ko ubu bufatanye bwa Kassav na Christopher muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center- Radisson Blu buzasiga ibyishimo bidasanzwe mu bazakitabira.

Ati «Ubuhanga bwa Kassav na Christopher ni ikintu abantu bazagenda birahira nyuma.»

Budandi uvuga ko kompanyi yabo na yo isanzwe izobere mu byo gutegura ibitaramo ndetse bikagenda neza, avuga iki bari kugitegura bafatanyije n’indi Kompanyi ikomeye mu Rwanda isanzwe itegura ibitaramo, avuga ko kugira ngo bazashimishe abazitabira kiriya gitaramo, bisunze iyo kompanyi kugira ngo kizarusheho kuzaryohera abazakitabira.

Uyu muyobozi muri Arthur Nation avuga ko bifuje gukoresha umuhanzi umwe w’Umunyarwanda kuko ririya tsinda rifite ibihangano byinshi kandi iyo bari mu gitaramo baririmba indirimbo nyinshi.

Avuga ko iyo abahanzi babaye benshi bituma bamwe badacurangira abantu mu buryo buhagije ariko ko bizeye ko Kassav na Christopher bazaririmbira abantu indirimbo nyinshi ku buryo bazanyurwa.

Umuhanzi Christopher na we uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, asanzwe ataramira abaturarwanda kuri Saint Valentin.

Ngo ubwo yari ari gutegura igitaramo cy’uyu mwaka, Arthur Nation baramwegereye bamusaba kuzakorana yumva ni inkuru nziza kandi ko imyitegura iri kugenda neza bitamugoye.

Avuga ko yakuze yumva ririya tsinda ndetse akunda ibihangano byaryo ku buryo kuzaririmbira mu gitaramo kimwe ari iby’agaciro ndetse bikaba bimuha imbaraga zo kwitegura neza kugira ngo na we azahacane umucyo nk’uko asanzwe afite ibihangano byuzuye ubutumwa bw’urukundo.

Kassav Group igiye kuza gutaramira mu Rwanda, isanzwe ikorera umuziki mu gihugu cy’Ubufaransa yamenyekanye nk’abami ba Zouk by’umwihariko indirimbo Ou la isa nk’ikimenyabose mu ndirimbo zo muri iyi njyana zabayeho mu kinyejana kirangiye.

Iri tsinda rya Kassav ryashyize hanze albums 20 bafatanyije nka Group, n’izindi 12 zagiye zikorwa n’abarigize ku giti cyabo.

Abari gutegura iki gitaramo bavuga ko abakundana bashonje bahishiwe
Christopher na we umenyere mu ndirimbo z’urukundo ngo ariteguye

https://www.youtube.com/watch?v=-waPSDBXcG0

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Kassav igiye gufasha Abanyakigali bafite abakunzi kuryoherwa n’imbuto z’urukundo”
  1. Ntabwo inkuru nk’izi zivuga ibyo guceza zakabaye zishyirwaho hari umubare w’abantu barimo kurara mu binonko, mu mvura.

    1. Abo nta gihe batazabaho nta n’aho bataba.Ntago byabuza rero ababyina kubyina kuko isi ni gatebe gatoki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *