Thu. Sep 19th, 2024

Umuraperi Diplomate avuga ko ubusanzwe ubuzima ari amahirwe abantu baba bagomba guha agaciro. Kubera iyi mpamvu Diplomate asaba abantu gukunda bagenzi babo, bagakunda ubuzima bwabo kandi ntibivange mu buzima bw’abandi ngo bababangamire. Ku rundi ruhande ariko abasaba kwibuka ko ubuzima buhinduka bityo babe maso!

Umuraperi Diplomate ari mu baraperi bake bo mu Rwanda bize Kaminuza(Photo@ImvahoNshya)

Avuga kandi ko umuntu wese aba agomba kugira amakenga mu buzima, akirinda guhubuka mu byo akora.

Abivuga mu butumwa buri mu ndirimbo aherutse gukorana na Bruce Melodie yise ‘Umwe bavuze’

Hari aho agira ati: ”Akanwa k’ iminsi ni nkak’ ingona ihora irekereje umuvomyi,  udakenga arahekenywa, ndacyaguha, ndacyari wa wundi nk’impumuro ya chaguwa.”

Avuga ko ‘akiri wa wundi’,  ko atigeze ahinduka ndetse ko ibyo yakoragana n’ubu akibikora ndetse  neza.

Bruce Melody we  aririmba agira ati: ’’Ndacyashaka icyatuma iminsi ikomeza kwicuma, ni nayo mpamvu ituma kundwanya ari ukwivuna. Hip Hop ndacyaguha, umwe wumva ndacyaguha.”

Diplomate ni umuhanzi uzwi mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop kandi yerekanye ko ari umuhanga mu kwandika amagambo arimo ubutumwa n’imvugo ya gihanga.

Yavutse tariki 11, Kanama, 1987.

Iyi ndirimbo ya Diplomate isohotse isanga iyo yaherukaga gukora muri 2018 yakoranye na The Ben naho Bruce Melody we yaherukaga gushyira hanze iyitwa ‘Fresh’ yakoze wenyine.

Indirimbo ‘Umwe bavuze’

 

Aline RANGIRA MWIHOREZE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *