Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020 nibwo inshuti n’abavandimwe ba Dr James Vuningoma bamusezeye ho bwa nyuma. Yitabye Imana ku wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 agwa mu bitaro by’umwami Faysal.

Asezerwaho muri Kiliziya y’Abangilikani mu Giporoso

Imihango yo kumusezeraho yabanjirije mu rugo rwe nyuma umurambo we usezerwaho n’abari baje mu rusengero rw’Abangilikani ruri mu Giporoso mu Karere ka Kicukiro.

Umwe mu bagize icyo  bavuga basezera kuri nyakwigendera ni Soeur  Thérèse Mukabacondo (niwe Ntebe y’Inteko y’umuco n’ururimo  w’umusigire wasimbuye Sen Prof Cyrien Niyomugabo).

Soeur Mukabacondo yavuze ko Dr Vuningoma  yari ‘umugabo w’ubuntu n’ubumuntu, wakoraga umurimo ashinzwe atiganda.’ Ngo agiye asize inkuru nziza i musozi.

Mu baherekeje Intiti Dr Vuningoma harimo abo mu muryango w’abenegitori nawe yakomokagamo.

Hari kandi abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’umuco Rose Mary Mbabazi, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Edouard Bamporiki, abadepite n’abandi.

Dr Vuningoma arashyingurwa mu masaha ya saa kumi kuri uyu wa Gatandatu taliki 25,Mutarama, 2020.

Dr Vuningoma James wayobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuva muri 2012, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.

Mu biganiro bye byinshi yakundaga kugaruka cyane ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye umunyarwanda.

Umuryango w’UMUSEKE.RW umwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ukomeje abo mu muryango we.

Abo mu muryango we bamusezeraho
Umurambo wa nyakwigendera ugeze mu rusengero rw’Abangilikani mu Giporoso
Minisitiri Busingye yaje gusezera kuri Dr Vuningoma
Bavuze ibyo yakoze bikwiye kubera abato urugero
Musenyeri Emmanuel Korini nawe yari ahari
Soeur Mukabacondo avuga ijambo risezera kuri Vuningoma
Minisitiri  w’umuco Rose Mary Mbabazi
Abenegitore bamusezeyeho ari benshi
Ubwo bari bavuye kuvana umurambo iwe
Dr James Vuningoma aruhukire mu mahoro

UMUSEKE.RW

 

By admin

2 thoughts on “Dr Vuningoma yashyinguwe”
  1. Basi niyigendere.Uyu munsi niwe,ejo ni twebwe.Tujye tumenya ubuzima icyo aricyo,twitware neza,tubane n’abandi neza,kubera ko ubuzima ari bugufi.Twe gutwarwa n’ibyisi gusa,ahubwo tujye dushaka imana mu gihe tukiriho.Ntitugategereze ko badusabira twapfuye,ahubwo tujye twisabira imana mbere yo gupfa.Yaba pastor cyangwa padiri,siwe watuma imana itubabarira ibyaha byacu.Muli make,dushake imana mbere yuko dupfa.Tuge twemera tudashidikanya ko abantu bapfa bumviraga kandi bashakaga imana bashyizeho umwete,izabazura kuli wa munsi dutegereje.

  2. @ Benimana james,Amen Amen.Urakoze cyane.Niba abantu bose bumvaga iyi nama ubagiriye.Ntibategereze ko pastor cyangwa padiri bazabasengera bapfuye.Muli rusange,usanga abantu bibera gusa muli shuguri,iby’imana bakabitera umugongo.Bibwira ko abanyamadini bazabasabira umunsi bapfuye.Nukwibeshya.Nabo baba bishakira umugati.Ikibihamya nuko badashobora kugusengera wapfuye nta mafaranga bene wanyu batanze.Bibabaza imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *