Fri. Sep 20th, 2024

Umukino wa mbere w’igikombwe cyiswe Ubutwari Tournament 2020, wabereye kuri Sitade ya Kigali urangiye APR FC yabonye amanota atutu ya mbere nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego  3-1. Ni umukino wa mbere  w’irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe gutanga Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rufatanyije na FERWAFA.

Manishimwe Djabel ashakira intsinzi

Mbere y’umukino ba Kapiteni b’abakipe yombi babanje gusoma ubutumwa bwo kuzirikana intwari z’u Rwanda bagira bati:” Ubutwari mu Banyarwanda,  agaciro kacu”.

Ku ruhande rwa APR FC ni Manzi Thierry wabusomye naho Mukura ni Duhayindayvi Gael.

Saa kenda (15H00’) nibwo umukino watangiye imbere y’abafana bake bari baje kureba uyu mukino.

APR FC yatangiye isatira izamu rya Mukura VC&L ishaka kubona igitego hacyiri kare.

Mukura yakinaga inyuma icungira ku mipira y’imiterekano, kuko yarushwaga cyane na APR FC mu kibuga hagati.

iminota 30’ ya mbere APR yagerageje uburyo butatu bwashoboraga kuvamo ibitego ariko ba myugariro ba Mukura n’umuzamu wayo Bikorimana Gerald bayibera ibamba!

Ku munota wa 35’ Mukura yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ntwari Evode nyuma yo guhabwa umupira na Muniro ahagaze imbere y’izamu wenyine ashota mu izamu igitego kirinjira.

Rwabugiri Omar niwe waru uri mu izamu rya APR FC.

Ku munota ku 37’ nyuma y’iminota ibiri Mukura itsinze igitego yaje kwishyurwa igitego cya mbere cyatsinzwe na Lague Byiringiro  nyuma yo gucenga ba myugariro bose ba Mukura.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota ibiri. Ku munota wa kabiri w’inyongera APR FC yabonye igitego cya kabri cyatsinzwe na Danny Usengimana akoresheje umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 2-1 cya Mukura VS

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye ikina yugarira izamu idashaka kwishyurwa igitego yari yatsinzwe.

Kuva ku  munota wa 52’kugeza ku wa 54’ APR FC yihariye umupira, Mukura imara iminota ibiri idakora umupira.

Umutoza wa Mukura, Antonio Hernandez yakoze impinduka ebyiri akuramo Jacques Olih na Ndizeye Innocent basimburwa na Umwungeri Patrick na Tuyishime Eric naho ku ruhande rwa APR basimbuje abakinnyi bane hinjiramo Ahishakiye Heritier, Ngabonziza Guillain, Mushimiyimana Muhamed na Ishimwe Anicet basimbura Rwabugiri Omar, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Nshuti Innocent.

Ku munota wa 88’ APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nshuti Innocent wari winjiye asimbuye.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 3 iza kurangira APR FC ibonye amanota atatu nyuma gutsinda Mukura VS&L 3-1.

 Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Mukura VS :

Bikorimana Gerrard (GK, 1), Rugirayabo Hassan (5), Biraboneye Alphrodis (25),Jacques Olih (19), Manzi Aimble (13), Mutabazi Hakim (6), Niyonkuru Ramadhan (23), Duhandayvi Gael (C, 8), Ndizeye Innocent (7), Muniro Abdul Raman (9) na Ntwari Evode (10).

APR FC:

Rwabugiri Omar (GK,1), Manzi Thierry (C,4 ), Mutsinzi Ange (5) Manishimwe Emmanuel (24), Ombarenga Fitina (25), Butera Andrew (20), Bukuru Christopher (15), Manishimwe Djabel (10), Ishimwe Kevin (11), Byiringiro Lague (14) na Usengimana Danny (19).

Ikipe ya APR FC yabanje mo
Mukura VS yabanjemo aba

Photos: KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *