Fri. Sep 20th, 2024

Police FC yabonye amonota atatu kuri Kiyovu SC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, umukino wakurikiye uwa APR FC, na yo yatsinze Mukura VS kuri Stade ya Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020.

Ba Kapiteni basomye ubutumwa bw’insanganyamatsiko y’uyu mwaka

Ni umukino wa kabiri w’irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Kiyovu Sports yagiye gukina uyu mukino isimbuye Rayon Sports yivanye mu irushanwa habura umunsi umwe gusa, birashoboka itabonye umwanya uhagije wo kwitegura.

Nkuko byagenze ku mu kino wa mbere ba Kapiteni bombi babanje gusoma ubutumwa bw’insanganyamatsiko y’uyu mwaka bugira buti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

Ku isaha ya saa 18H00’ umukino watangiye, Police FC isatira izamu rya Kiyovu SC, byaje ku mu munota wa gatatu ibona igitego cyatsinzwe na Ngendahima Eric n’umutwe, biba 1-0.

Nyuma y’iminota itandatu Kiyovu SC yatsinzwe igitego cya kabiri na Iyabivuze Osee, biba 2-0, birushaho kuba bibi kuri iyi kipe yambara Icyatsi.

Kiyovu yarushwaga na Police FC hagati mu kibuga, n’imipira bateye ntigere kuri barutahizamu.

Ku munota wa 25’ yakoze impinduka ikuramo Ishimwe Saleh maze ishyiramo rutahizamu Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Nyuma y’izi mpinduka, Kiyovu SC yatangiye gusatira izamu rya Police FC, mu minota 10’ yabonye uburyo butatu bufunguye bwashoboraga kuvamo igitego ba myugariro ba Police FC bakitwara neza.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Police FC iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu SC yatangiye isatira izamu rya Police. Police FC yakoze impinduka Kubwima Cedric asimbuzwa Harerimana Obed.

Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukomeza kutishimira imisifurire ashaka kwinjira mu kibuga.

Ku munota wa 71’ Kiyovu SC yabonye igitego cyo kwishyura kimwe muri bibir, cyatsinzwe na Robert Saba ku mupira yahawe na Rutsiro wari ucenze abakinnyi babiri ba Police FC, biba 2-1.

Kiyovu SC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura iminota 90’ irangiye umusifuzi yongeraho ine.

Ku munota wa 93’ Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable yeretswe ikarita y’umuhondo ya kabiri zivunjwamo ikarita y’umutuku, yari akoze ikosa kuri Nizeyimana Jean Claude.

Umusifuzi atanga Coup-Franc Twizeyimana Martin ayiteye ba myugariro ba Police bawohereza muri Koroneli bayiteye umupira unyura hejuru y’izamu.

Umukino warangiye Police FC ibonye amanota atatu nyuma itsinze Kiyovu SC 2-1.

Imikino izakurikiraho ku wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020, Police FC izakina na APR FC naho Mukuru VS ikine na Kiyovu SC.

 

Abakinnyi bifashijwe ku mpande zombi:

Police FC Xl: Habarurema Gahungu, sabimana Aimable, Ndayishimiye Celestin, Musa Omar, Mpomezi Mohamed, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osee, Kubwimana Cedric, Munyakazi Yussuf, Mico Justin na Nshuti Savio.

KIYOVU SC Xl: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally, Mutangana Derrick, Mbogo Ally, Nahimana Isiak, Habamahoro Vincent, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Armel Ghislain na Nsengiyumva Mustafa.

AMAFOTO@ KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Ubutwari Tournament 2020: Imihigo yari myinshi, Police FC ni yo itsinze Kiyovu SC 2-1”
  1. Sha burya ibintu bitarimo rayon biba bisanabi kbsa. Urabona ukuntu stade yambayubusa. Ohh rayonnnnnn ikipe yimana nimushaka muyange ntacyo muzayitwara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *