Thu. Sep 19th, 2024

Abagore bahariya bafashe iya mbere mu gukora umuhanda uzacamo imbangukiragutara, izajya ifasha abazivuriza kuri kiriya kigo cy’ubuzima kigiye kugoboka Abaturage 3306 bari bahangayikishijwe no gukora urugendo rurerure bava mu Murenge wa Nyankenke mu kagari ka Butare, mu Mudugudu wa Gikombe bajya kwivuriza ahitwa Kigogo na Miyove.

Poste de sante bubakiwe yamaze kuzura, hasigaye kuyikoreramo

Kuba bubakiwe ivuriro n’inzego z’ubuyobozi, na bo uruhare rwabo bavuga ko rwabaye gutunganya umuhanda uzacamo imbangukiragutabara.

Akagari ka Butare kagizwe n’Imidugudu itanu, ituwe n’abaturage 3306 by’umwihariko umudugudu wa Gikombe ivuriro rito ryubatswemo, utuwe n’ingo 154, zirimo abaturage 624.

Bavuga ko ikibazo cyo kwipimisha no kwivuza indwara ahandi cyabonewe igisubizo, ndetse ko n’umuhanda uzacamo imbangukiragutabara biyemeje kuwukora.

Nyirahabimana Emelita umwe mu baturage twaganiriye, avuga ko nubwo atari ikigo nderabuzima bubakiwe, n’ivuriro rito bahawe rizabafasha kwipimisha inda cyangwa izindi ndwara, kuko ubusanzwe bakoraga urugendo rurerure bajya ahitwa Kigogo muri km 4, rimwe na rimwe bakagenda nijoro.

Agira ati “Turashima ubuyobozi bwatuzirikanye, ariko natwe abagenerwabikorwa twagombaga gushyiraho akacu, nubwo kwivuza bikenerwa na bose, cyane ni abagore, ni yo mpamvu twitabiriye gukora umuhanda turi benshi.”

Bafite ikizere ko bazabona imbangukiagutabara mu gihe hariya byananiranye, ikajya ibajyana ahandi.

Kanakuze Dancila na we atuye muri uyu Murenge wa Nyankenke, ashimangira ko usibye no gukora urugendo rurerure, byabatwaraga igihe kinini bajya kwivuza kubera umuhanda udatunganyije.

Ati: “Mu masaha y’ ijoro kujya kwivuza uca mu binogo n’amabuye, biba bikaze cyane, bisaba ko mugenda mwigengeseye bikabafata igihe kinini mujya ku Kigo Nderabuzima cya Miyove, cyangwa ahitwa mu Kigogo.”

Hagabimana Yves  ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare, avuga ko poste de sante yabegereye izakemura ikibazo cy’urugendo, hato na hato abaturage bakoraga bajya kwa muganga.

Ati “Kuva hano ujya kwivuza ahandi, hari aha Km zirenga ebyiri n’umuhanda utameze neza, bivuze ngo umurwayi urembeye hano byadutwaraga igihe kinini ngo avurwe.” 

Yongeyeho ko abagore bagize uruhare runini cyane mu gufatanya gukora umuhanda ujya ku ivuriro rito.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix asaba abaturage kuzirikana ibikorwa remezo begerezwa, bakarushaho kugira isuku no kwipimisha indwara hakiri kare mu rwego rwo kuzikumira, harimo n’uruhare rw’ababyeyi cyane cyane mu kwita ku buzima bw’abana babo.

Igipimo cyo kuboneza urubyaro mu Murenge wa Nyankenke, abagore bari kuri 61%, naho abagabo bari kuri 1%.

Ubuyobozi bw’Umurenge busaba buri wese kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, dore ko bifuza kuzageza ku 100% muri gahunda bihaye.

Ivuriro rito bubakiwe ntago riratahwa ku mugaragaro, gusa bigaragara ko ryageze ku musozo, hasigaye kuryegurira rwiyemezamirimo uzabasha guha serivisi abaturage.

Igikorwa cyo gutunganya umuhanda uzacamo imbangukiragutabara, cyakozwe ku wa 25 Mutarama 2020  ku munsi w’umuganda uba buri kwezi.

Mujawamariya Elizabet, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, asaba abaturage  kwipimisha indwara, cyane abagore bafite imyaka 35  ndetse n’abagabo bafite imyaka iri hejuru ya 40.

Mayor Ndayambajr Felix asaba abaturage kugira isuku, no kwipimisha indwara zitandukanye

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *