Thu. Sep 19th, 2024

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nkomezi Prosper umaze imyaka itatu muri ubu buhanzi, ku nshuro ya mbere yashyize hanze indirimbo y’amashusho mu gihe afite izigera kuri 12.

Nkomezi kera kabaye yashyize hanze indirimbo y’amashusho

Nkomezi uvuga ko abakunzi be bakunze kumusaba gushyira hanze indrimbo y’amashusho kuko iz’amajwi bazikunze ariko bakifuza no kuzibona mu mashusho.

Ati “Harihashize imyaka itatu nkora indirimbo ku giti cyanjye, ariko nari ntarakora indirimbo y’amashusho n’imwe.”

Iyi ndirimbo ya mbere akoreye amashusho, ni iyitwa Nzayivuga yari imaze iminsi iri no hanze mu buryo bw’amajwi.

Avuga ko impamvu yamuteye kuyihitamo kugira ngo ayikorere amashusho ari uko yigeze kuyiririmbira abantu mu gitaramo bakayishimira cyane.

Ati “Narimfite ubusabe bwinshi bw’abakunzi bange bambwira ko bifuza kubona video z’indirimbo zange, kuko video iragenda cyane kuruta audio.”

Iyi ndirimbo Nzayivuga, igaruka ku mashimwe abantu bakwiye gutura Imana kubera ibihe bikomeye bagiye banyuramo ariko ikabibanyuzamo babakivamo bemye.

Ati “Narebye ukuntu Imana ikura umuntu ahantu akibagirwa kuvuga aho Imana yamukuye uko yamugiriye neza, noneho ndavuga ngo nzayivuga buri gihe buri mwanya aho nzaba ndi hose haba mu muhanda, mu rusengero ndetse no mu batazi Imana nzavuga iyo neza kuko nta rindi turo nabona nguha…”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu ntangiro za Gashyantare afite igitaramo azafatanyamo na Israel Mbonyi na Iyamuremye Serge.

Jean Claude KANEZERO
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *