Fri. Sep 20th, 2024

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadete yashimiye ikemezo cy’ubuyobozi bwa APR FC cyo guhagarika Emile Kalinda wari umuvugizi w’abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kubera amagambo mabi yatangaje.

Munyakazi Sadate wa Rayon yashimye ikemezo cya APR FC

Iki kemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa APR FC ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama buhagarika uyu Emile Kalinda kubera amagambo aherutse gutangaza abiba urwango.

Kalinda arazira imvugo yakoresheje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Ruhago Fans Group.

Yanditse ubutumwa bwumvikanamo urwango n’amagambo asa nk’ibitutsi. [Umuseke ntiwifuje gutambutsa ubu butumwa kubera butajyanye n’umurongo w’Ikinyamakuru n’uw’imiyoborere y’u Rwanda.]

Nyuma Emile atangaje ibi ndetse bikanababaza bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubuyozi bwa APR FC bwahise butangaza ko bumuhagaritse kuri uyu mwanya w’ubuvugizi bw’abafana ba APR ndetse bumuca ku kibuga mu mikino y’irushanwa ry’Intwari bwizeza abafana b’ikipe ko mu minsi mike bubereka uzasimbura Emile.

Munyakazi Sadete umuyozi wa Rayon Sports yashimiye ubuyozi bwa APR FC gusa avuga ko hagakwiye gufatwa izindi ngamba.

Ati “Nk’abahohotewe, dushimiye ubuyobozi bwa APR FC ku cyemezo bwafashe, nubwo Emile yabisabiye imbabazi kandi tukaba twaranamubabariye ariko hari ingamba zagombaga gufatwa.”

Perezida wa Rayon Sports uvuga ko iyi kipe ye yahohotwe kuko buriya butumwa bwababaje abakunzi bayo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

12 thoughts on “Sadate wa Rayon yashimiye APR yahagaritse umuvugizi w’abafana bayo”
    1. Hari amagambo abanyarwanda tugomba kwitondera.Ayo ni nka : Inkotanyi,Interahamwe,Inzoka,Inyenzi,etc…Ijambo uyu mugabo yakoresheje ryitwa “Inzoka”,niryo bakoreshaga bavuga abatutsi.Bityo ubishe akavuga ko yishe Inzoka.Ni naryo bakoreshaga ku ishuli bashaka kuvuga abatutsi.Ndakeka uyu mugabo yabivuze atazi ibyo avuga.

      1. Ngo yabivuze atazi ibyo avuga kandi ari ubwa 2 twumvise ibintu nkibi mu gihe kitarenze ibyumweru 2? Ni igitambambuga se?

      2. Umuntu ejobundi yaduhuguje imirima yo mu muryango tugeze imbere yurukiko ngo munkize za nterahamwe zinteraniyeho.Urubanza uko rwaciwe birumvikana. Kutamagana ibintu nk’ibi nuguhembera nubundi ibindi bibi bishobora kongera kugwa ku banyarwanda.

  1. Decision ya APR ni nziza. Gusa nasaba abayobozi ba APR kureba niba iyi myumvire ari isolated case cg niba atari imyumvire yiganje mu bafana bayo benshi kuko byaba bitandukanye n’amahame intwali nyinshi zitanze zikayoboke ingabo za APR mu kurwanya ivangura mu banyarwanda.

  2. Abanyarwanda baracyagendana byinshi,inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mubantu ikagusebya ku mannywa y’ihangu,ingengabitekerezo nayo uyikura mumuryango ukiyoberanya ukibombarika ariko sa munani z’ijoro washyiramo icupa ukuri ufite kumutima kugasesekara kumunwa ukabura uwo ubwira ukajya kuri whatsapp, mbega imvugo,icyo rero mutazi kuva na kera uko kwanga guhohotera Rayons niko kwayikomezaga kuva kera.yamye ikurwa n’abanyarwanda bose bakunda ukuri banga akarengane, ubanza uwari umuvugizi wa APR ayifana atazi icyo ingabo zari iza RPA zarwaniye n’ubutwari bwaziranze uhereye kuwari umugaba wazo Fred Gisa Rwigema.

  3. Njyewe niho nzamenyera ko RIB ,ubutabera bakora kandi ko ubutabera bwigenga,yakabaye yafashwe niba abantu bose bareshya imbere y’amategeko,ariko niba hari ibyaha cyangwa amagambo runaka bivugwa n’umuntu cg bigakorwa n’umuntu bikaba ibisanzwe byaba kubandi bijaba icyaha ,amagambo yavuze abiba urwango,bitaba ibyo ni ingengabitekerezo iganisha habi,gusaba imbabazi biturishe umutima we ariko turashaka ubutabera kandi urubanza rubere muruhame muri stade amahoro.

  4. Sadate yakoze gushima ni imfura y’iRwanda. Abayobozi ba APR nabo bakoze guhana umunyamakosa erega football ce n’est pas la guerre! rwose Karinda yarahemutse kuko iyi mvugo ye irahembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, ngo babihishemo? ba nde? ngo bajye Mozambique? Ni ho bakomoka? ngo ni inzoka? ibi byo ni deshumanisation kimwe mu bimenyetso biranga ahantu hashobora kuba genocide, ntibikwiye aho twavuye turahazi Musaza widusubiza inyuma, twabaye imfubyi kubera amateka mabi widutoneka, usabye imbabazi arazihabwa ariko njye ndashaka ko RIB igukurikirana nkuko ijya ikurikirana abandi bose bafite ingengabitekerezo ahubwo icyo maze kubona nta muntu uhisha uko ari iteka ryose bigeraho akitamaza.

  5. Ntawe uraregera RIB!!!!! Yahagaritswe kureba imikino y’igikombe cy’intwari!!!!

    Biragaragara ko nta buremere bwahawe icyaha yakoze. RIB yagombye kumufata idategereje ko yandikirwa cyangwa yingingwa n’umuntu uwo ari we wese. APR nayo yagombaga kumwirukana burundu mu bafana bayo.

    Kuba avuga ko yasabye imbabazi ntibikuraho icyaha. Akuzuye umutima gasesekara Ku munwa. Kuki se asohora amagambo y’urwango kandi ay’urukundo ahari?

    Reka turebe agaciro k’amategeko n’inzego zacu.

    Wait and See

  6. Njye ntabwo mfana amakipe ariko nanone kuba Rayon sport itaritabiriye igikombe cy’intwari nabyo ikwiye kubisabira imbabazi kuko nanjye nayikeka amabinga.
    Naho uwavuze amagambo atarashimishije abafana ba Rayon ni droit d’expression.Ni amarangamutima kandi agomba kuvuga uko abyumva.Ni nkuko umuntu wabonye interahamwe zivuza amafirimbi igihe cya jenoside yakorewe abatutsi iyo abonye abafana b’amakipe bishimira ko batsinze,we aba abona bameze nk’interahamwe.Nawe rero yabonye ukuntu ikipe idashyigikira umunsi w’intwari yumva nta kipe yakora ibyo idafite ingengabitekerezo ariko wenda Rayon Sport wenda ibyo ivuga bifite ishingiro.Gusa kudahuza ibitekerezo ntibigatere intambara ahubwo uvuze ibitagushimishije ujye umbwira uti ndakubabariye.Ok nizere ko ntawe nkomerekeje

    1. sinamenya amashuri wize uko angana ariko ukeka ko ari menshi kandi ari make. Uratanga igitekerezo as if it was a joke. Unyibukije Sepp Blatter avuga ngo racisim in football can be dealt with shaking hands.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *