Thu. Sep 19th, 2024

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Bèathe Mukeshimana avuga ko mu Rwanda abagororwa bafatwa nk’abandi baturage, bagahabwa uburenganzira bukwiye ikiremwamuntu ariko hagamijwe kugororwa. Yabivugiye mu nama yahuje inzego z’ibihugu ikenda bishinzwe imfungwa n’abagororwa.

Beatha Mukeshimana yemeza ko abagororwa bo mu Rwanda bafashwe nk’abandi banyarwanda

Ni inama yabaye bwa kabiri, iyi ikaba igamije kureba  uko ibikorwaremezo by’amagereza bihagaze hagamijwe kurushaho kubinoza kugira ngo imfungwa n’abagororwa barusheho kubaho neza.

Mukeshimana avuga ko u Rwanda rukora ibyo rushoboye byose kugira abagororwa babeho neza nk’uko n’abandi banyarwanda babayeho.

Ati: “ Mu by’ukuri u Rwanda ruharanira ko abaturage barwo bose harimo n’abagororwa babaho neza. Bahabwa uburenganzira bujyanye n’uko ari abagororwa kandi abitwaye neza bakarangiza ibihano barataha.”

Yavuze ko gahunda yo kunga abantu ntibajye mu nkiko ngo bamwe nibatsindwa bafungwe ari gahunda nziza igamije kunga no kurinda ko abantu baba benshi mu magereza, bigahenda Leta.

Komiseri mukuru wa Rwanda Correctional Services(RCS) CG Georges Rwigamba yavuze ko u Rwanda rutunganya aho abagororwa barwo bafungiye.

Ngo kubinoza bishingiye ku ngingo y’uko inyinshi muri gereza z’u Rwanda zubatswe mu gihe cy’ubukoloni, icyo gihe ngo icyari kigamijwe kikaba kwari ugufunga.

CG Rwigamba ati: “ Dukora uko dushoboye ku ngengo y’imari duhabwa tukubaka ibikorwa remezo bifasha abagororwa kuba ahantu heza.”

Avuga ko ku ngengo y’imari bahabwa, amafaranga angana 10% ni ukuvuga miliyari 2 Frw bayakoresha mu kubaka cyangwa gusana ibikorwa remezo mu magereza y’u Rwanda.

Inama iri kubera mu Rwanda yahuje ibihug ikenda aribyo:  Ethiopia, Gambia, Kenya, Libya, Nigeria , Sudani y’epfo, Uganda,Tanzania n’u Rwanda .

Inama yabanjirije iyi yabereye muri Ethiopia.

Gereza 13 z’u Rwanda zigororerwamo imfungwa n’abagororwa bagera ku 74 000.

CG Rwigamba avuga ko 10% bahabwa bayakoresha neza mu kubaka ibikorwa remezo
Ifoto rusange

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *