Fri. Sep 20th, 2024

Umukinnyi wa APR FC, Niyonzima Olivier Seifu wavunikiye mu mukino wa shampiyona iyi kipe yahuyemo na mukeba wayo Rayon Spors,  yagarutse mu myitozo.

Seifu yagarutse mu kibuga afite imbaraga

Muri uriya mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 15 wa shampiyona, APR FC yari yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0.

Seifu ukina mu kibuga hagati yagize imvune yo mu ivi muri uriya mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019, yari yacishijwe mu cyuma.

Nyuma yo guca mu cyuma, abaganga bari basabye uyu mukinnyi kumara iminsi 30 adakina kugira ngo abashe gukurikiranwa neza.

Tariki ya 21 Mutarama 2020, Niyonzima Seifu yatangiye imyitozo yoroheje ariko adakorana na bagenzi be akurikinanwa n’abaganga kugira ngo bamufashe ivi rye rikomera.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2020, Seifu yakoranye imyitozo na bagenzi be nyuma yo kumara iminsi 38 ari hanze y’ikibuga adakora imyitozo muri APR FC.

Nyuma y’imyitozo, Seifu akaba yavuze ko n’ubwo atakinaga yateraga bagenzi be akanyabugabo abasaba kwitwara neza mu mikino itandukanye babaga bagiye gukina.

Ati “Nsanze ikipe ihagaze neza itaratsindwa haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’intwari turi guhatanira, kandi ndishimira uko bagenzi banjye bakomeje kwitwara.”

Seifu yavuze ko intego agarukanye mu kibuga ari ugukomeza kwitwara neza mu kibuga ndetse no hanze yacyo agaha ibyishimo abayozi ba APR FC ndetse n’abafana bayo.

APR FC, Seifu akinira iyoboye urutonde rwa shampiyona, igeze ku munsi wa 18 wa shampiyona n’amanota 42, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe mu marushanwa imaze kwitabira mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ngo agarukanya imbaraga
Uyu munsi yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be
Bagenzi be bamwakiriye

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *