Fri. Sep 20th, 2024

(VIDEO) Kalisa François watoje Kirehe FC arayisaba kumwishyura asaga miliyoni 4, 7Frw ikipe ikavuga ko FERWAFA yayifatiye ikemezo itabizi kubera ko nta butumire bunyuze mu nzira zemewe bwayigejejweho, ngo iri mu nzizra zo kurega isaba ko ikemezo gisubirwamo.

Kalisa François avuga ko yatoje Kirehe FC yatawe n’umutoza Hamisi ‘Kishi’ Sogonya

Uyu mutoza waganiriye n’Umuseke avuga ko yatoje Kirehe FC iri mu bihe bikomeye cyane, ku buryo umusaruro muke ivuga ko yagendeyeho imwirukana atari we ukwiye kubibazwa kubera ko ngo yubatse ikipe ishingiye ku bana bato kubera ikibazo cy’amikoro yasanze mu ikipe.

Ati “Kirehe igusaba kutamanuka, umwaka ushize nari nayigumishije ku mwannya wa 14, nirukanywe hakiri kare, imikino ibanza ari bwo ikirangira, hari ibibazo by’amikoro, nagiyeyo nta bakinnyi bagura, bambwira ko bakoresha abana, nange nzana abo mvanye i Kigali badafite amakipe.”

Avuga ko Kirehe FC yatoje mu mpera za 2017 agomba kuyikomezanya shampiyona ikarangira, ndetse akayitoza umwaka wose w’imikino 2018/2019, uko yayisanze ngo si ya Kirehe abantu bari bazi mbereho imyaka ibiri, kuko icyo gihe ngo yabashaga gukinisha abakinnyi yaguze kandi ikabahemba, ariko we yasanze igeze ahabi.

Ikirego ke yakigejeje muri FERWAFA tariki 19 Gashyantare 2018, kubera ko amasezerano ye yagombaga kugeza muri 2019 atubahirijwe, asubizwa muri Nzeri 2018.

Ati “FERWAFA yatumije inshuro enye Kirehe FC ntiyitaba, akanama k’Abanyamategeko ka FERWAFA gafata ikemezo ko natsinze.”

Icyo gihe ikemezo gifatwa, ngo bamubwiye ko azavugana na Kirehe FC muri Mutarama, ntawamvugishije kugeza ubu.

Kirehe FC yagombaga kwishyura Kalisa miliyoni 4,7Frw, ngo yabonye ko FERWAFA iyemereye gukina irushanwa ryo mu Kiciro cya Kabiri nk’umutumirwa, ibyo yari yatangiye byo kumwishyura irabireka.

Uyu mutoza avuga ko kwamburwa, ndetse ubu akaba nta kazi afite byamugizeho ingaruka mu buzima ndetse no ku muryango we.

Ati “Iyo udafite akazi kandi ufite umuryango ni ibintu biba bikomeye kandi ufite aho wasinye amasezerano ariko batubahiriza ibirimo, ndashimira FERWAFA ko yubahiriza amategeko nta we ukiboneranwa mu mupira w’amaguru, ariko ubu kugira ngo bafate umwanzuro wo gukemura ikibazo ngo na njye mbibonemo inyungu, ubu ni byo byabaye ikibazo.”

Perezida wa Kirehe FC witwa Sebikwekwe Cyprien, uvuga ko ari mushya mu ikipe, avuga ko Kalisa Francois yabaye umutoza wa Kirehe FC atanga umusaruro muke baramwirukana, ikibazo ngo yakinjiyemo kuva mu Ukuboza 2019 agitangira kuyobora ikipe kandi ngo yasanze atarengana.

Ati “Yaregeye FERWAFA, ihamagaza ubuyobozi bwa Kirehe FC mu buryo buri informal (nta baruwa yanditswe), Akanama ka FERWAFA kaburanisha dosiye Kirehe idahari iratsindwa.

Icyo dusaba ni uko twasubirishamo urubanza, ariko tubona yarirukanywe hakurikijwe amategeko kubera ko atatangaga umusaruro, tuzaburana natsinda tuzamwishyura.”

Yabwiye Umuseke ko Kirehe FC izandikira FERWAFA yerekana ko nubwo yaciye urubanza ko itsindwa, itigeze iyitumiza ngo iburane.

Umwanzuro wa FERWAFA ko Kirehe FC itsinzwe wasohotse mu Ukuboza 2019.

Perezida wa Kirehe FC avuga ko uretse Umutoza Kalisa, hari umukinnyi witwa Hamada na we ufitanye ikibazo na bo, ariko ngo we Kirehe FC izamwishyura, icyari cyabuze ni amafaranga.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis yatangarije Umuseke ko ikemezo bafashe ari uko Kirehe FC yishyura uwari umutoza wayo Kalisa François.

Ati “Umwanzuro wa FERWAFA watumye Kirehe yamburwa ikemezo cyo gukina amarushanwa yo mu kiciro cya kabiri, ikina nk’umutumirwa, ingamba za FERWAFA ni uko Kirehe FC igomba kwishyura, ntabwo tuzabaha kiriya cyangombwa batarishyura, FERWAFA urwego iriho ni ugushyiraho ingamba zituma Kirehe FC yishyura.”

Kalisa François  yajetoje Kirehe FC mu mpera za 2017, afite amasezerano yo kuyitoza imyaka ibiri, bigeze mu kwezi kwa Gashyantare 2018 ubuyobozi buramwirukana ikipe iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *