Sun. Nov 24th, 2024

Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri film ya Papa Sava, avuga ko yakunze uyu mwuga kuva kera ndetse agahora aharanira kuwinjiramo ariko bikanga nyuma aza guhura na Niyitegeka Gratien (Papa Sava) amwemerera kuzakina muri film ye.

Madederi wo muri Papa Sava ngo kwinjira mu mwuga wo gukina film byaramugoye

Dusenge Clenia cyangwa Madederi ni umubyeyi w’umwana umwe, avuga ko gukunda ikintu bidahagije kuko hakurikiraho urugamba rwo kubona urubuga rwo kugaragarizamo icyo kintu ukunda.

Ati “Nagize inyota yo gukina film numva mbishaka cyane byatumye ngira ishyaka ryabyo mbyirukaho kugeza igihe ntangiye kubikora.”

Film ya mbere yakinnyemo yitwa ‘bibabere isomo’ ariko ntiyamenyekanye.

Avuga ko iyi yo yayikinnyemo abifashijwemo n’umwe mu bo mu muryango we wari usanzwe akora uwo mwuga wo gukina film wari uzi ko na we abikunda.

Urugamba rwo gukomeza kwinjira muri uyu mwuga yarukomereje kuri Seburikoko (Papa Sava) usanzwe ari umukinnyi wa Film ariko akazandika. Ngo hari uwamuhuje na we amusaba ko yamwifashisha mu bakinnyi asanzwe akoresha mu bihangano bye.

Ngo bahuye muri 2016 ariko amubwira ko azatangira gukina mu kwezi k’Ukuboza 2018.

Ati “Ariko nkaba narabyemerewe nyuma y’uko nari naragiye ahantu hatandukanye batoranyaga abashaka kwinjira muri cinema bikanga.”

Madederi ubu umaze kugaragara mu duce tunyuranye twa Papa Sava, avuga ko yishimira kuba yaratangiye urugendo rwe muri Cinema.

Ati “Kuba nkina muri Papa Sava biranyuze biranshimisha ariko na none hari andi mahirwe ahari sinayanga.”

Agace ka Papa Sava aheruka kugaragaramo kamamaye cyane ni ako abengwa n’umusore ku munsi w’ubukwe akiruka asanganira undi wavugwagaho ko yamuteye inda amusaba ‘kumurongora’.

https://www.youtube.com/watch?v=Xtz4TcabjE8

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *