Thu. Sep 19th, 2024

Ndabereye Augustin wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye Urukiko rwemeje ko urubanza rwe ruzabera mu muhezo.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nirwo ruburanisha uru rubanza. Ruzakomereza mu muhezo

Ibi byasabwe na Augustin Ndabereye nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko urubanza rwe rubereye mu ruhame hari amabanga y’urugo yameneka. Urukiko rwabyemeye.

Tariki  21 Mutarama, 2020 nibwo Ndabereye yaburanye ku ifunga n’ifungurwa, icyo gihe akaba yarasabye kuburana ari hanze, ariko Urukiko rwisumbuye rwanzura ko akomeza kuburana afunze.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki  29 Mutarama, 2020 nibwo urubanza rwasubukuwe Ndabereye Augustin n’Umwunganizi we basaba Urukiko gusubika urubanza bitewe n’uko yajuririye ikemezo cy’Urukiko rwisumbuye mu Rukiko Rukuru.

Avuga ko uru Rukiko rukwiriye gutegereza imyanzuro izatangwa n’Urukiko Rukuru ku bujurire bwe.

Nanone kandi avuga ko atigeze abona umwanya wo kwitegura kuburana, bitewe n’uko yiteguraga kuburana ku bujurire.

Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko izo ari impamvu zo gutinza urubanza.

Urukiko rumaze kumva ibyo Ubushinjacyaha buvuga ndetse n’ibisobaburo bya Ndabereye Augustin, rwafashe umwanya wo kwiherera.

Nyuma yo kwiherera, rwagaragaje ko kuba Ndabereye yarajuririye mu Rukiko Rukuru, bitaba impamvu yamubuza kwiregura, rugashingira ku ngingo ya 96 igika cya 4 itegeko No 27 -2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 rivuga ko kujuririra ikemezo kerekeranye n’ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, bitabuza isuzumwa ry’urubanza mu mizi.

Naho ku mpamvu yo kuba atarabonye uko yitegura, Urukiko rwavuze ko yagejejweho itariki yo kuburana (ni ukuvuga tariki 16 Mutarama, 2020) ku buryo yaba yarabonye umwanya wo kwitegura, bityo rwanzura ko aburana yiregura ku byaha aregwa.

Kuri ibi byaha aregwa, Ndabereye Augustin n’Umwunganira mu Mategeko bagaragaje impungenge zo kuburanira mu ruhame zirimo gushyira hanze amabanga y’umuryango ndetse no guhungabanya umuco mboneza bupfura nk’uko biri mu ngingo ya 131 y’itegeko rigenga imiburanishiriye y’imanza.

Urukiko rumaze kumva ibisobanuro bya Ndabereye n’Umunyamategeko umwunganira, ndetse na nyuma yo kureba ibyo itegeko riteganya, rwemeje ko ikifuzo cya Ndabereye cyo kuburana mu muhezo.

Ndabereye Augustin yatawe muri yombi tariki ya 30 Kanama 2019, akurikiranweho gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Umugore w’uregwa, Olive Kamaliza, na we yari yaje kumva urubanza.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *