Fri. Sep 20th, 2024

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC), kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Mutarama, 2020 yasinyishije amasezerano ba rwiyemezamirimo bakorera muri Koperative enye kugira ngo bahabwe amafaranga bazakoresha mu mishinga yabo, igaha abandi akazi bakazatangira kuyayisubiza nyuma y’imyaka itatu.

Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko ikigamijwe ari uko ubuhanzi bugira uruhare mu iterambere ribushingiyeho

Ubuyobozi bwa RALC buvuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo Abanyarwanda babone imirimo nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

Dr. Jacques Nzabonimpa wari uhagarariye umuyobozi wa RALC muri kiriya gikorwa, yavuze ko babikoze ku nshuro ya kabiri, abahawe inguzanyo bwa mbere ubu ngo bamaze guha abantu 1 200 akazi, mu nzego zitandukanye zifitanye isano n’ubugeni, ubukorikori, filimi n’ubudozi.

Ati: “Icyo twifuza ni uko no mu buhanzi hatanga imirimo, bityo n’ababyeyi babona umwana wabo abaye umuhanzi cyangwa umunyabugeni ntibamufate nk’uwayobye. Tubikora muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo.”

Avuga ko gahunda yo gufasha abakora mu buhanzi guhanga akazi yatangiye muri Kanama, 2019 ariko ko izakomeza ikaba ngarukamwaka igihe cyose hazaba hari ubushobozi bwo kubikora.

Buri kiciro gihawe amafaranga kiba kigomba kuyakoresha mu gihe k’imyaka itatu, ariko ku mwaka wa gatatu rwiyemezamirimo akaba ari bwo atangira kwishyura.

Kwishyura ariya mafaranga ngo bizafasha kuko hazaboneka andi mafaranga yo guha n’abandi kugira ngo bakore.

Imishinga yasinyiye kuzahabwa amafaranga na RALC ni Watoto New Vision, Agakiriro Kayonza Tailoring Cooperative (Ubudozi), Amazing Film Production na BeneDico Ltd.

Nyuma yo gusinya bazahabwa amafaranga mu byiciro bibiri, ubwa mbere bazahabwa 40% nyuma bazongerwe andi angana 60%.

Uyu mugabo wo muri Amazing Film Production asinya amasezerano yo kuzabyaza umusaruro amafanraga RALC imuhaye
Abo muri BeneDico Ltd nabo basinye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “RALC igiye guha inkunga abazahanga umurimo b’ikiciro cya 2”
  1. Ibi bintu bibamo amanyanga… hari abantu bafite imishinga myiza inatanga akazi kandi basanzwe banakora ariko iyi RALC iha amafarnga abantu badafite imishinga mizima kubera ikimenyane. Ubuse ayo bahaye abambere nizihe results twabonye ?

  2. Nashyizemo umushinga wanjye barawujugunya ahari.. kubera iki batigeze batubwira ko byibuze twatsinzwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *