Fri. Sep 20th, 2024

Mu mpera z’Icyumweru gishize mu mujyi wa Wuhan mu Bishinwa mu gace kitwa Huanggang hatangiye kubakwa ibitaro bya mbere byo kwita ku bafashwe na coronavirus. Ubu byuzuye nyuma n’iminsi ibiri.

Ibi bitaro byubatswe mu minsi ibiri

Guhera ku wa Mbere kugeza kuri uyu wa Gatatu taliki 29, Mutarama, 2020 abakozi hamwe n’abakorera bushake biriwe bashyira ibintu ku murongo, ubu ibi bitaro bishobora kwakira abarwayi barenga 1000 kandi bafite ibitanda n’imiti.

Ibikorwa byo gutunganya ikibanza byari byaratangiye ku wa Gatandatu, taliki 26, Mutarama, 2020.

Kugeza ubu iriya virus yari imaze gufata abantu basaga 4500, abagera ku 131 barapfuye mu Bushinwa ariko hari n’abandi yafashe hirya no hino ku isi.

Imirimo yo kubaka biriya bitaro yakozwe ku bufatanye n’abafundi, abakorera bushake, abasirikare na Polisi n’abandi baturage.

Ubu biriya bitaro birimo ibitanda, imiti, amazi, amashanyarazi na internet.

Abakozi bose hamwe bari 500 bakoresha imashini zubaka zirenga 100, bakaba barakoze amasaha 48 bataruhuka na gato.

Umujyi wa Wuhan usanzwe utuwe n’abantu miliyoni 11.5, ukaba umaze igihe mu kato kubera virus ya coronavirus yahadutse ikaba ari virus yandura vuba ariko igahitana abantu bake ugereranyije n’abo yafashe.

Abakozi 500 n’imashini kabihariwe nibo bubatse ibi bitaro
Abarwayi bari kwitabwaho mu bitaro birimo ibitanda 1000, amazi, amashanyarazi, internet n’ibindi

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

 

By admin

10 thoughts on “Ubushinwa bwubatse ibitaro bya mbere bya Coronavirus MU MINSI 2”
  1. Ibaze umuhate nkuyu uramutse ubonetse muri Africa!!!! Byaba ari igitangaza. Bishobora kuba bitapfa gushoboka kubera inyigo yakozwe nabi, umufundi wagavuye umucanga, rwiyemeza wambuye abakozi, n’ibindi n’ibindi.

  2. Ku byumva biragoye pe. Ari muri Afrika byatwara amezi 30 cg bikarenza. Ariko bigaragaje ko ahari ubushake n’umuhate byose bishoboka. Nihakagire ucika intege agihumemeka. Ubushake umuhate mu buzima n’ubushobozi buraza.

  3. iyi nkuru ko mutari guhuza nibindi binyamakuru byinshi byo mumahanga bo baravuga iminsi 10 mwe mukavuga 2

  4. Hahahahahham. Ubwo c ibyo bintu bibaho? Ubwo c ciment bakoresheje yumaga mu masaha angahe? Cg byubatswe mu byuma gusa?

  5. aha aba China berekanye ubudasa kabisa,niyo babyubaka muminsi 10 byaba ari ibidasanzwe, byerekanye ko umuhate n’ubushake ari intwaro ikomeye cyane.

  6. Abanyamakuru mukora akazi keza ariko biba byiza iyo mutanze amakuru muhagazeho nkubungubu umuntu usomye iyinkuru ayifashe nkukuri kandi nikinyoma. Njye ndumunyeshuri hano mubushinwa ariko ibi bitaro na phase1 ntirarangira.

    1. Waratibeshye, ahubwo vuga ngo byari préfabriqué bikorerwa montage ariko ntbihakane kdi byarabaye isi yose Ireba!! Ongeraho ko bamaze kubidémonta ahubwo aho icyorezo kirangiriye.

  7. Hey man ujye usoma neza into wanditse ntibibaho. Shaka inkuru neza ariko ntubeshye…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *