Thu. Sep 19th, 2024

APR FC yatsinze umukino wa kabiri mu Irushwanwa ry’Ubutwari itsinda Police FC mu mukino wo guhangana, ariko watangiye imvura igwa urinda urangira.

Umukino wa APR FC na Police FC wabaye mu mvura nyinshi cyane

Umukino wabaye kuri uyu wa kabiri, utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imvura nyinshi yagwaga ariko ntabwo byabujije umukino kuba.

Mu gice cya mbere Police FC yihariye umukino ku buryo bugaragara, yagiye ibura uburyo bwinshi bw’ibitego byabazwe.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganya 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yahinduye umukino, ku munota wa 53 rutahizamu NSHUTI Innnocent atsinda igitergo umunyezamu wa Police FC, HABARUREMA Gahungu ntiyamenye uko bigenze.

APR FC ifite igitego 1-0, yakomeje gushaka ibitego ariko biranga umukino urangira APR FC itsinze Police 1-0.

Umukino wasifuwe RUZINDANA NSORO ku ruhande rumwe hari uwitwa NDAGIJIMANA Teogene ku rundi ruhande hari BAMPORIKI DESIRE, Comiseri yari NTAWIHA Jean Pierre.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

APR FC 11 babanjemo:  31. AHISHAKIYE Herithier 4. MANZI THIERRY 5. MUTSINZI Ange 25. OMBOLENGA Fitina 6. RWABUHIHI Placide 24. MANISHIMWE Emmanuel 13 NSHIMIYIMANA Mohamed 18. BUREGEYA Prince 19. USENGIMANA Danny 17. NSHUTI Innnocent

POLICE FC 11 yabanjemo:  1. HABARUREMA Gahungu 4. TURATSINZE John 3. NDAYISHIMIYE Clestin 15. MUSA Omar  21. MOZEMBIZI Mohamed 24. NGENDAHIMA Eric 22. IYABIVUZE Osse  5. KUBWIMANA Cedric 20. MUNYAKAZI Yussuf 10. MICO Justin 27. NSHUTI Savio.

Mu barebye uyu mukino barimo na Dr Pierre Damien HABUMUREMYI uyobora urwego rwa CHENO.

Ba Gen James Kabarebe Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, na Maj Gen Mubaraka Muganga barebye uyu mukino
Manzi Thierry yitegura gutera umupira w’umuterekano
Ababitekerejeho cyane bitwaje imitaka, bakareba umupira imvura itabanyagira
Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports Theodore Ntarindwa na we yarebye uyu mukino, mbere ikipe ye yatsinze Mukura VS 4-2
Kuri telefoni, anakurikiye uko APR FC yitwara imbere ya Police FC
Abafana APR FC babigaragara mu maso no mu byo bitwaza bafana
Impungenge zari zose kuri bamwe mu bafana APR FC kuko mu gice cya mbere yarushijwe cyane na Police FC
Abasifuye umukino na bo bihanganiye imvura yari ibari ku mugongo
Ibyishimo byari byinshi ku bafana ba APR FC yaje kwitwara neza
APR FC basohoka mu kibuga nyuma yo kwitwara neza

Amafoto@KUBWAYO Adrien/UMUSEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “UbutwariTournament: Mu mvura idahita APR FC yatsinze Police FC 1-0”
  1. Coup de Chapeau kuri APR FC n’abakunzi bayo mwese; tuzongere duhure kuy’ 1 /02/2020 tuzamura igikosi.
    nshuti bakunzi mwese ba APR FC dusabwe kutazabura kuruwo munsi w’ibyishimo n’umunezero.

    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *