APR FC yatsinze umukino wa kabiri mu Irushwanwa ry’Ubutwari itsinda Police FC mu mukino wo guhangana, ariko watangiye imvura igwa urinda urangira.
Umukino wabaye kuri uyu wa kabiri, utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imvura nyinshi yagwaga ariko ntabwo byabujije umukino kuba.
Mu gice cya mbere Police FC yihariye umukino ku buryo bugaragara, yagiye ibura uburyo bwinshi bw’ibitego byabazwe.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganya 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yahinduye umukino, ku munota wa 53 rutahizamu NSHUTI Innnocent atsinda igitergo umunyezamu wa Police FC, HABARUREMA Gahungu ntiyamenye uko bigenze.
APR FC ifite igitego 1-0, yakomeje gushaka ibitego ariko biranga umukino urangira APR FC itsinze Police 1-0.
Umukino wasifuwe RUZINDANA NSORO ku ruhande rumwe hari uwitwa NDAGIJIMANA Teogene ku rundi ruhande hari BAMPORIKI DESIRE, Comiseri yari NTAWIHA Jean Pierre.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
APR FC 11 babanjemo: 31. AHISHAKIYE Herithier 4. MANZI THIERRY 5. MUTSINZI Ange 25. OMBOLENGA Fitina 6. RWABUHIHI Placide 24. MANISHIMWE Emmanuel 13 NSHIMIYIMANA Mohamed 18. BUREGEYA Prince 19. USENGIMANA Danny 17. NSHUTI Innnocent
POLICE FC 11 yabanjemo: 1. HABARUREMA Gahungu 4. TURATSINZE John 3. NDAYISHIMIYE Clestin 15. MUSA Omar 21. MOZEMBIZI Mohamed 24. NGENDAHIMA Eric 22. IYABIVUZE Osse 5. KUBWIMANA Cedric 20. MUNYAKAZI Yussuf 10. MICO Justin 27. NSHUTI Savio.
Mu barebye uyu mukino barimo na Dr Pierre Damien HABUMUREMYI uyobora urwego rwa CHENO.
Amafoto@KUBWAYO Adrien/UMUSEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
Coup de Chapeau kuri APR FC n’abakunzi bayo mwese; tuzongere duhure kuy’ 1 /02/2020 tuzamura igikosi.
nshuti bakunzi mwese ba APR FC dusabwe kutazabura kuruwo munsi w’ibyishimo n’umunezero.
Murakoze.