Imikino ya nyuma y’irushanwa ryo kuzirikana intari z’u Rwanda( Ubutwari Tourmament 2020) yimuriwe kuzakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kwicara ahagenewe abanyacyubahiro cyo hejuru(VVP)ni ukwishyura Frw 20 000, ahandi hatwikiriye ni 2000Frw.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), niryo ryatangaje izi mpinduka , rikavuga ko umukino wa mbere wa Mukura VS na Police FC ukazaba saa saaba( 13h00) naho uzahuza APR FC na Kiyovu SC ukazaba saa kenda n’igice ( 15h20’).
Kuva tariki ya 25 Mutarama 2020, nibwo hatangiye imikino y’irushanwa ngaruka mwaka ry’Intwari yitabiriwe n’amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, ariyo APR FC, Mukura, Police FC na Kiyovu SC yasimbuye Rayon Sports itaritabiriye iyi mikino.
Iyi mikino kuva yatangira yakininirwaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wa mbere watangiraga saa 15H00’ undi ugatangira saa 18H00’.
Umukino wa mbere uzahuza Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana iki gikombe na Mukura iri ku mwanya wa nyuma, nta nota na rimwe ifite, ahubwo ifite umwenda w’ibitego bine.
APR FC itaratsindwa umukino n’umwe iyoboye uru rutonde rw’agateganyo irasabwa kunganya na Kiyovu SC, kugira ngo itware iki gikombe naho Kiyovu yo irasabwa gutsinda APR ibitego bitatu k’ubusa kugira ngo ibe yakwegukana iki gikombe.
Iri rushanwa riri kuba mu mikino itandukanye, mu mupira w’amaguru ryateguwe na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Uko imikino iteganyijwe kuzakinwa:
- Mukura VS vs Police FC (13h00’, Sitade Amahoro)
- SC Kiyovu vs APR FC (15h30, Sitade Amahoro)
Iri rushanwa riri kuba mu mikino itandukanye, mu mupira w’amaguru ryateguwe na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW
bazakina ku wa kangahe