Fri. Sep 20th, 2024

Mu Burasirazuba bwa RD.Congo mu gace ka Beni, umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zitwa ADF zirakekwaho kuba ari zo zishe abaturage 36, kuva mu Ugushyingo 2019 muri Beni inyeshyamba zimaze kwica abantu 300.

Allied Democratic Forces (ADF) ni inyeshyamba zashinzwe mu 1996 zivuga ko zirwanya Yoweri Museveni

ADF (Allied Democratic Forces) zatangiye kuvugwa cyane muri Beni kuva muri 2014, kuva icyo gihe zishe abasivile ibihumbi.

Ingabo za RD.Congo, zashinze ibirindiro muri kariya gace ngo zihangane n’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’abaturage.

Guverineri wa Beni ku gatatu yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko basanze imibiri y’abantu 36 bose bamaze kwicwa.

AFP yatangaje ko abantu babiri bagejejwe kwa muganga ku Bitaro bya Oicha bakirimo umwuka, ariko ngo bari batemaguwe n’imihoro.

Mu kwezi ku Ugushyingo umwaka ushize abaturage bo muri Ben bari bashinje umuryanga w’ubumwe by’uburayi  ubungabunga amahoro muri kariya gace ko wananiwe ku bacungira umutekano.

Perezida Tshisekedi mu kwezi gushize yavuze ko yahinduye umuyobozi w’Ingabo muri Beni akahohereza abasirikare ibihumbi 22.

Inyeshyamba za ADF (NALU) zashinzwe mu 1996, zivuga ko zirwanya Leta ya Uganda, ariko zigakorera mu Burasirazuba bwa DR.Congo.

Al Jazeera

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *