Thu. Sep 19th, 2024

Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly akaba ari we wakoze filime z’uruherekane zamenyekanye cyane nka Friends, Seburikoko na City Maid agiye gutangira kwandika indi yise’ Indoto.’ Asezeranya abakunda Sebu na City Maid ko ntaho zizajya.

Nelly

Iyi filime izajya isohoka mu buryo bw’uruhererekane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’uko na Seburikoko na City Maid biyicaho.

Iyi filime‘indoto’izasohoka vuba ikaba ivuga ku nkuru y’urubyiruko rutangirira k’ubusa ariko rukazamuka rukagera ku cyo rwifuza.

Harimo inkuru y’umwana wize iby’ikoranabuhanga yarangiza akabura akazi agakomeza akaragira inka za nyirakuru.

Nyuma yeje  guhura n’inshuti ye yabonye akazi i Kigali,  iramushuka ngo bagurishe inka za nyirakuru’.

Agera I Kigali ubuzima bwaramugoye  ariko ntiyacika intege akomeza gukora kugeza yirihiye kaminuza mu by’ikoranabuhanga kandi arabimenya neza.

Uyu mugabo washoye imari n’ibitekerezo mu buhanzi avuga ko muri filimi Indoto nta mukinnyi usanzwe ari icyamamare uzagaragara mo.

Ngo ni filimi izaba igamije kwigisha ariko nanone hakagaragaramo abakinnyi bashya bafite impano.

Ati: “Sinkeneye kuzana abantu bazwi mu mushinga mushya wa filime. Nifuza gutanga akazi ku bantu benshi kandi nkazamura impano nshya.”

Yasabye urubyiruko kutitinya, ahubwo bakagerageza amahirwe

Nelly Misago akaba ari umugabo wubatse ufite abahungu babiri.

Avuka mu karere ka Gisagara mu murenge wa Musha, yize ibijyanye n’icungamutungo  n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Ayisumbuye yize ubumenyamuntu(Sciences Humaines).

Usibye filime akora ni umucuruzi wa serivisi z’amashusho n’ibindi bijyana nabyo.

Nicolas YUSUF

UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Nelly wandika filime za Seburikoko na City Maid agiye gutangiza indi yise ‘Indoto’”
  1. Mwiriwe! Uyu mugabo ndamukunze cyane ni umuhanzi w’ukuri niba koko ariwe wanditse Filime ya SEBURIKOKO. Nonese Bwana Nelly ko nanjye nifuza gukuza impano yanjye mu gukina Filime, ndabibikunda cyane kandi ni n’impano niyumvamo. Birasaba iki, wamfasha iki? Ndabikeneye cyane umfashije kugera ku ndoto waba umfashije kwesa umuhigo mwiza nagize kuva mu bwana.

    Nditeguye igihe cyose wambwirira sinagutenguha. Mbaye nshimye mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu cyiza!

  2. Ese usibye Filime ya Seburikoko Nelly yakoze ikamenyekana cyane hari iyindi Filime yo mu Rwanda izwi yanditse?Ese hari urundi rwego rw’ubuhanzi agaragaramo usibye Filime?Mutubwire igihe iyo Filime “INDOTO” izagira ahabona kuko amatsiko yaturenze kuko Nelly yaradushimishije cyane ku bwa Filime Seburikoko.

    Numero yanjye ni 0785343845/0722343845

    Murakoze!!!

  3. Uyu mutype ndamwibuka muri SFB yirirwa kuri wireless kumbi yabaga ari mubizagira umumaro

  4. nanjye nifuzakwinjira mubakinnyi bafilm nyarwanda kuko ndabikunda nonese yamfasha iki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *