Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagarutse muri Rayon Sports bavuye mu Bushinwa, Munyakazi Sadate Perezida w’ikipe yavuze ko Jules Ulimwengu atazayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Jules Ulimwengu utazagaragara muri Rayon Sports uyu mwaka

Uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports nk’Umunyarwanda, mbere yo kwerekeza mu Bushinwa yaje kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yabubonye binyuranyije n’amategeko, akaba agomba gukinira Rayon Sports nk’Umunyamahanga.

Kuba Jules Ulimwengu yaragizwe umunyamahanga, kugira ngo akinire ikipe yo mu Rwanda biramusaba kubanza gushaka icyangombwa kimwemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda ‘work permit’.

Abinyujije ku Twitter, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko Jules akiri umukinnyi wa Rayon Sports utarabona ‘license’ kuko hari ibintu bikirimo gutunganywa.

Ati “Ababajije ibya Jules Ulimwengu nagira ngo mbamenyeshe ko ari umukinnyi wacu, ariko ntabwo yahawe Licence yo kudukinira kuko hari ibigikurikiranwa.”

Sadate kandi yatangaje abakinnyi Rayon Sports ifite izakoresha muri uyu mwaka w’imikino bamaze kubona ibyangombwa.

Abakinnyi 30 Rayon Sports izakoresha muri 2019/2020:

Rutanga Eric, Kimenyi Yves, André mazimpaka, Nsengiyumva Emmanuel Biganza, Hakizmana Adolphe, Kayumba Soter, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein Eto’o, Rugwiro Hervé, Iradukunda Axel, Iradukunda Eric Radu, Irambona Eric, Runanira Amza, Niyonzima Ally, Olokwei Comodore, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice Kakule, Ciza Hussein Mugabo, Omar Sidibe, Niyomwungeri Mike, Tumushime Altidjani, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Ernest Sugira Arthur Philpe.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Jules Ulimwengu ntazakinira Rayon Spots muri uyu mwaka – Munyakazi Sadate”
  1. Jules niyihangane kbsa ntitwamwangaga, ni ibyago yagize n’amashyari y’abantu banga Rayon kandi bari no mu myanya ifata ibyemezo, barabeshya ariko Rayon izakomeza gutera imbere kuko umwana wanzwe ni we ukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *