Fri. Sep 20th, 2024

Umugore utwara bus muri Kenya, akaba afite ubwanwa bwinshi yavuze ko bimubera inzitizi, ngo yasabwe gukuramo imyenda kuri station ya Police ubwo yari afunganywe n’abagore, Abapolisi baramwitegereza bamureke aho yari afungiye.

Uyu mugore avuga ko kumera ubwanwa bwinshi akabutereka mber ebyabanje kumutera ipfunwe

Theresia Mumbi yabwiye BBC ishami ry’Igiswahili ko Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda i Nairobi yamufashe ikamushyira mu kasho afungwanwa n’abandi bagore ariko baza gushidikanya ku kuba ari umugore.

Yagize ati “Abapolisi babiri baraje bambwira gukuramo imyenda, barangije baransuzuma, ntabwo nzi neza icyo babonye gusa barambwiye ngo nsubire mu gasho n’abandi bagore.”

Yavuze ko kiriya gihe atabwa muri yombi muri Nyakanga 2018 atajya abyibagirwa muri we, ngo yasabwe kugaragaza ibyangombwa arabyerekana, nyuma ararekurwa.

Ibibazo  uyu mugore yagiye ahura na byo byamuteye kwatura akavuga ihohotera yakorewe ari na ko abishishikariza abagore bagenzi be bafite imiterere y’umubiri idasanzwe kuvuga ihohotera bakorerwa.

Mumbi ngo yagize imihindagurikire y’umubiri idasanzwe byavuyemo kumera ubwanwa bwinshi nk’ubw’abagabo kandi ari umugore.

Ati “Mu myaka yashize nahagaritse kogosha ubwanwa kuko uruhu rwange rwari rwarahindutse nabi, imiburu na yo ikandya.”

Kubera ikibazo cyo kumera ubwanwa ndetse akabureka bugakura ngo byabanje kumutera ipfunwe akajya guhaha nijoro yihishe.

Imibereho ikomeye yatumye aba umushoferi wa Bisi, mu kazi ke ahura n’abagore bafite imiterere yihariye akabatera akanyabugabo.

Uyu mugore Mumbi ari mu muryango w’abagore bafite ubwanwa muri Kenya, mu nama zitandukanye agenda aganiriza abakobwa bakiri bato.

BBC

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *