Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kimenyi Yves yegukanye igihembo cy’umunyezamu mwiza ukina muri Afurika y’Iburasirazuba atsinda Aishi Manuala wa Simba SC bari bahanganye muri ibi bihembo.
Ibi bihembo byateguwe na Televiziyo yo muri Tanzania ikorera kuri interineti yitwa Africa Sports Today, iha umwanya abakunzi b’umupira w’amaguru kugira ngo abe ari bo batora.
Uru rutonde rw’abagombaga gahatanira iki gihembo rwari rugizwe n’abazamu 14, batorwamo 4 ari bo Kimenyi Yves (Rayon Sports), Aishi Manula (SC Simba), Nahiamana Jonathan (KMC) na Patrick Matassi St. George) bagombaga kuvamo umwe wegukana igihembo.
Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zanifashishijwe mu gutora, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu African Sports Today yatangaje ko Kimenyi Yves ari we munyezamu mwiza ukina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba anagakomokamo hagendewe ku majwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru batoye.
Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019 nyuma yo gusezererwa na APR FC.
Uyu munyezamu umaze kurindira amakipe akomeye mu Rwanda, abonye iki gihembo nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Umupira w’amaguru by’umwihariko akaba yarigaragaje cyane ubwo yakiniraga ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya APR FC.
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW
Interuro yawe ya nyuma inteye gukora comment. Nkeka ko Yves twamutoye ku bwinshi kubera urukundo ubushake ubwinshi bw’abafana ba rayon sport umwaka ushize biragoye cyane ko nta match nyinshi Ikipe y’igihugu yakinnye kdi muri Apr nta nigikombe yatwaye. Si ukwikunda ariko ndakeka ko abafana ba Apr bamutoye Ari mbarwa ikindi iyo Umukinnyi iyo agiye muri rayon aba yifunguriye amahirwe menshi.
kbsa niwe
wanjye nabafana bagitinyiro babigizemo uruhare wibuke ko naho yahamaze igihe kandi nibobazamuye izina rye rero wibyirengagiza wanjye ikiruta byose twese tumurinyuma