Fri. Sep 20th, 2024

Sosiyete y’u Rwanda y’ingenzo zo mu kirere, RwandAir yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva Kigali-Guangzhou mu Bushinwa kubera icyorezo ‘Coronavirus’ gikomeje kwibasira abatuye mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.

Iki kemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama.

RwandAir ivuga ko iki kemezo ari iki gihe gito mu rwego rwo kwirinda ko kiriya cyorezo kigera mu Rwanda.

Iyi Sosiyete ivuga ko mu kwezi kwa Kabiri hazasuzumwa niba kiriya kemezo kizagumaho cyangwa kigakurwaho bitewe n’uko kiriya cyorezo kizaba kimeze muri kiriya gihugu.

Iri tangazo rivuga ko iki kemezo gishingiye ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ko iki cyorezo gihangayikishije cyane.

Abazagirwaho ingaruka n’iki kemezo barimo abagenzi bagombaga gukora ingendo zijya cyangwa ziva mu Bushinwa bazasubizwa amafaranga yabo y’ingendo cyangwa bahidurirwe amatariki bagombaga kugenderaho ashyirwe mu gihe iki kemezo kizakurirwaho.

Iki cyorezo cyanamaze kugera mu Buhindi ariko ingendo za Kigali-Mumbai zo zirakomeza nk’uko bisanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rirateganya gutangaza ibihe bidasanzwe Isi yinjiyemo kubera iki cyorezo gikomeje kugera mu bihugu bitandukanye.

Ubu ku kibuga k’Indege cya Kigali i Kanombe hari abaganga bari gusuzuma abava mu bihugu bivugwamo kiriya cyorezo kugira ngo bapimwe niba batakirwaye mu gihe abashobora gukekwaho iyi ndwara babana gushyirwa mu kato.

Coronavirus ishobora kuba icyorezo gishobora kuzaba gikomeye muri iki kinyacumi Isi itangiye, mu gihugu cy’Ubushinwa aho cyatangiriye, uyu munsi hatangajwe ko kimaze guhitana abagera muri 213 mu gihe abamaze kucyandura ari 9 692.

Iyi ndwara kandi imaze kugera mu bihugu bitandukanye bigera kuri 21.

Dore imibare y’abamaze kuyandura muri buri gihugu yagaragayemo.

  1. China – 9,692
  2. Japan – 14
  3. Thailand – 14
  4. Singapore – 13
  5. South Korea – 11
  6. Australia – 9
  7. Malaysia – 8
  8. Taiwan – 8
  9. France – 6
  10. United States – 6
  11. Germany – 5
  12. Vietnam – 5
  13. United Arab Emirates – 4
  14. Canada – 3
  15. Italy – 2
  16. Cambodia – 1
  17. Finland – 1
  18. India – 1
  19. Nepal – 1
  20. Philippines – 1
  21. Sri Lanka – 1

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *