Sat. Nov 23rd, 2024

Umwe  mu bacuruzi batanga serivisi zifashsha ikoranabuhanga witwa Jeannine Umutoniwase ukorera mu Karere ka Muhanga avuga ko politiki yo kwishyura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga( cash less economy) ikeneye gusobanurirwa abaguzi kugira ngo bayizere.

Jeannine Umutoniwase avuga ko byaba byiza BNR na MINICOM babanje kumvisha abaturage akamaro ka cashless

Yabivuze mu kiganiro yahaye Umuseke nyuma y’inama yamuhuje( we na bagenzi be) n’Iposita y’u Rwanda yari yabahamagaje ngo bungurane ibitekerezo by’aho ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga bugeze n’ibikeneye kunozwa.

Umutoniwase avuga ko kuba Banki y’igihugu na Minisiteri y’ubucuruzi baratangije gahunda yo kwishyura ibicuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ari ikintu kiza ariko ngo hari abaguzi batarabyizera kuko ngo Abanyarwanda bagura ikintu ari uko bakibona.

Ati: “ Ni ikintu cyumvikana kuko bitaraba umuco mu baguzi ariko nanone ni byiza ko  iriya politiki imenyerwa ariko bisaba ko BNR, Minicom n’abandi bicara bagashyiraho uburyo bwo kubimenyereza abaturage, bakumva akamaro kabyo.”

Avuga ko ubusanzwe Abanyarwanda bagura ikintu bakigerageje bakabona ko koko cyujuje ibyo bashaka, ariko akavuga ko bagomba kumva akamaro ko kutagendana amafaranga afatika kuko aba ashobora kwibwa  cyangwa agatakara.

Ngo ni ibintu bisaba ko abantu bafashwa guhindura imyumvire, bakumva akamaro kabyo.

Jeannine Umutoniwase avuga ko icyakorwa kugira abantu bahindure imyumvire ari ubukangurambaga, abantu bakumva akamaro kabyo.

Ubu bukangurambanga ngo bwakorwa na Minisiteri y’ubucuruzi, iy’ikoranabuhanga na inovasiyo, Banki nkuru y’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi mu Iposita y’u Rwanda Patrick Safari nawe yemera ko kuba umuguzi yashidikanya kugurira ikintu ku ikoranabuhanga bifite ishingiro ariko akavuga ko kugira ngo ayashire bisaba ko ahabwa amakuru yacyo yose mbere y’igihe.

Ati: “ Ayo makuru iyo umukiliya ayafite mu buryo buhagije, haba mu biciro, haba mu bwiza bw’igicuruzwa, byaba mu giciro cy’ubwokorezi…Ibi nibyo bituma umuntu agira ikizere akagurira ku rubuga runaka ariko afite ikizere…”

Safari kandi asaba Minisiteri y’ubucuruzi gushyiraho amabwiriza yerekana uko buriya bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga bwakorwa, bityo abantu bagakora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga nta mpungenge.

Ku byerekeye umutekano w’amafaranga y’abakiliya n’abaguzi bakora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, Patrick Safari asaba abaguzi kujya bagira amakenga, bakabaza urubuga rwizewe urwo ariryo kandi uwaba abona yibwe akaba yakwitabaza RIB.

Iposita yabwiye abakorera ubucuruzi kuri murandasi ko yatangije serivisi zibagenewe zirimo iyitwa EMS Plus(.

EMS( Express Mail Service) Plus ngo ni ubwo bazajya bifashisha buhereza ibintu hanze ariko bwo ngo buzajya bwihuta kurusha EMS bwari busanzwe.

Umwe muri bariya bacuruzi witwa Patrick Cyuzuzo yashimye ubu buryo avuga ko buzihutisha ibyo bakora kandi ngo ntibuhenze.

Iposita y’u Rwanda yatangiye muri 1922. Kuva icyo gihe ikora serivisi zo kugeza ubutumwa, imizigo n’ibindi ku bantu baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Cyuzuzo ashima gahunda ya EMS Plus yatangijwe n’Iposita kuko yihuta kandi ikaba ibahendukiye
Safari avuga ko abakoresha casheless bagomba guhabwa amakuru yose k’icyo bashaka kugura kugira ngo bakigirire ikizere

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Umucuruzi asaba Minicom na BNR kubanza kumvisha abaturage akamaro ka ‘Cashless’”
  1. hakenewe no gukosora ibintu byo kubwira abantu ngo networks zapfuye wari wizeye hukoresha ATM yawe cg MOMO ugiye guhaha!

  2. Cashless na systems s’aha zihora zabuze “network”? Amafaranga y’umugabo aracyari amuraye mu mufuka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *