Fri. Sep 20th, 2024

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ko batazi abagomba kubazwa igihombo cya miliyoni 8,7 Frw bateje Leta biturutse ku byemezo bafashe badakurikije amategeko bigatuma bayishora mu manza.

Pudence Rubingisa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Babivuze ejo hashize ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama mu gikorwa cyo gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’Umwaka wa 2018-2019.

Muri iriya Raporo, hagaragazwamo igihombo cya 8 788 180 Frw, Umujyi wa Kigali wateje Leta kubera ibibazo byo kuyishora mu manza bikunze gukorwa n’ibigo bitandukanye bya Leta kubera ibyemezo bihutiweho bigenda bifatwa nko kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kiriya gihombo cyagaragaye mu igenzura ryakozwe mu karere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2017-2018.

Abadepite bavuga batunguwe no gusanga ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nta makuru bufite kuri iki kibazo nta n’ikigeze gikorwa ngo gikemuke.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko ntacyo bigeze bakora ngo bakurikirane abakozi bagize uruhare muri kiriya gihombo.

Yagize ati “Icyo tugiye gukora ubu ni ugusaba abakozi ubusobanuro hagakurikiraho gufata ingamba zo kuyagaruza yaba bakiri mu mirimo y’akarere n’ahandi hose.”

Yavuze ko ibi bizabazwa abashinzwe abakozi n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’abandi bose bafite aho bahurira n’imicungire y’abakozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yavuze ko ariya makosa ashingiye ku bakozi batatu b’akarere ka Nyarugenge birukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bisunga inzego z’Ubutabera zitegeka Umujyi wa Kigali kwishyura ariya mafaranga.

Kayisime avuga ko n’ubundi bariya bakozi batitwaraga neza mu kazi ariko hakaba harabayeho uburangare bwo kutabamenyesha amakosa yabo mu buryo bw’inyandiko nk’uko bigenwa n’amategeko.

Yagize ati “Twafashe gahunda yo kujya tumenyesha abakozi amakosa bakoze mu kazi mu nyandiko mbere y’uko badutura mu mu mutego wo kutagira inyandiko z’amakosa yatumye basezererwa.”

Depite Kalinijabo Barthelemy yavuze ko yumvaga yiteguye kumva ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukurikirana abateje Leta kiriya gihombo ariko ko yatunguwe no kumva ntacyo bariya bayobozi babivugaho.

Hon kalinijabo avuga ko nubwo ariya mafaranga ari yo yagaragajwe nk’igihombo, hari n’ibindi bihombo byagiye bigaragara mu karere ka Nyarugenge

Yagize ati “Guhera muri  2009 baciwe miliyoni zirenga 7.5, naho muri 2012-2015 bacibwa miliyoni zirenga 11,700 , muri 2015-2017 nabwo baciwe miliyoni 3 na 2017-2018 baciwe miliyoni 8. Ibyo byose ni ibihombo bigenda bibaho ni amafaranga asohoka atakagombye gusohoka.”

Avuga ko intandaro y’ ibi bihombo ari ibyemezo bifatwa mu buryo budakurikije amategeko.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali waravuguruwe hakwiye no kuvugururwa ibitagendaga neza nk’ibi byose.”

Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage basabye Umujyi wa Kigali ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba bayigejejeho uburyo ibi bibozo byose bigiye gukemurwamo.

Mu bindi bibazo byagarutsweho muri raporo y’abakozi ba Leta ku Mujyi wa wa Kigali, ni ibibazo by’abakozi babiri batishyuriwe imisanzu mu kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Umujyi wa Kigali ntuzi abagomba kubazwa miliyoni 8 abakozi bawo bahombeje Leta”
  1. Ibyo kugaruza amafaranga ya leta ntabyo bazi ariko gusenya no kwangaza abaturage byo ni abambere.Mujye mwirira ahagati yanyu ubundi mwicecekere.Kuko iyo mutangiye kubirwaniramo aribwo tubimenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *