Thu. Sep 19th, 2024

Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko Muhitira Félicien usiganwa ku maguru, yirukanywe mu mwiherero w’abitegura kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020 nyuma yo kuwusohokamo nta ruhushya yahawe.

Muhitira Félicien ‘Magare’ ni umwe mu bakinnyi bafite ibihe bibemerera kwitabira Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu kwezi gutaha kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko yahagaritswe nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya afite.

Rigira riti “Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w’ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n’umutoza we ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.”

“Ku bw’izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero.”

Uretse gukurwa mu bazitabira Imikino Olempike, Muhitira yahagaritswe kandi mu bikorwa byose by’ikipe Olempike kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

Abakinnyi bazavamo ahagararira u Rwanda mu mikino Olempike bamaze iminsi bakorera umwiherero i Nyamata kuva ku wa 23 Kamena 2021.

Abo ni Muhitira Félicien (wirukanywe) na Hakizimana John basiganwa muri marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse, Areruya Joseph na Munyaneza Didier basiganwa ku magare (bazavamo umwe cyangwa babiri bajyana na Mugisha Moïse), Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.

Nyuma y’uyu mwiherero uri kubera kuri La Palisse Hotel i Nyamata kugeza ku wa 5 Nyakanga, aba bakinnyi bazerekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *