Thu. Sep 19th, 2024

Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko yifuza kuyobora uru rwego kugira ngo akemure bimwe mu bibazo arubonamo kandi abona amaze kugira ubunararibonye bwo kubikora.

Nizeyimana Olivier amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi w’ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Cyiciro cya Mbere.

Kuri ubu, ni umwe mu bagabo babiri bari kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, aho azaba ahanganye na Rurangirwa Louis mu matora azaba ku wa 27 Kamena 2021.

Mu kiganiro Café Sports cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa 20 Kamena, Nizeyimana yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA nyuma y’imyaka 10 ari ku buyobozi bwa Mukura VS, ari uko abona amaze kumenya ibibazo byinshi umupira w’amaguru mu Rwanda ufite ndetse akaba hari uburyo yabikemura.

Ati “Ni ibintu byinshi, icya mbere umuntu wese aba afite uko ategura ibintu bye, njye numva najya mu kintu maze kumenyera, maze gusesengura bihagije, inguni zose nzizi. Ntabwo byaba 100% ariko ibyinshi birashoboka. Hari igihe cyageze nareba inararibonye mfite, nareba ibibazo duhura na byo, abayobozi b’amakipe cyane cyane Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu, nabibona nkavuga nti ariko buriya ntacyo nakora? Igitekerezo kigenda kiza gahoro gahoro.”

Ku bijyanye n’ibyo yakwitegwaho mu gihe azaba atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, Nizeyimana yavuze ko yakwitegwaho impinduka zigamije kubaka umupira w’u Rwanda.

Ati “Ku bijyanye n’impinduka, ni nyinshi duteganya, muraza kubibona kuri manifesto yacu, ariko mu magambo make ni uguhindura, ntacyo tuje kurema gishya, tuje guhindura, tuje gufatanya n’abandi kubaka.”

Abajijwe ikibazo cy’ingutu abona cyihutirwa gukemurwa muri FERWAFA cyangwa mu mupira w’amaguru Nyarwanda, uyu mukandida yavuze ko ikimuraje ishinga ari ukugarura isura nziza yawo no kuwushyira ku rwego rwiza, ugakundwa n’Abanyarwanda.

Ati “Kiroroshye, ni kimwe ariko gishobora kuba kimwe kibumbatiye byose, ntabwo urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, Abanyarwanda barwishimiye, barumva rukwiye kuba rugeze ahandi hantu. Icyo kiraza muri za nzego zose, turifuza kuzamura isura y’umupira w’amaguru mu gihugu no mu mahanga. Ni imikinire, ni ireme, ibyo byose bigaturuka mu miyoborere, mu iterambere no mu marushanwa.”

Habyarimana Marcel wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWAFA ndetse akaba yariyamamaje muri iri tsinda rihabwa amahirwe yo kuyobora imyaka ine iri imbere, yavuze ko hari ibitarakozwe ubushize ku buryo yahisemo gufatanya n’ikipe nshya kugira ngo bizagerweho.

Yakomeje avuga ko kuva mu 2018 ubwo we na komite bari kumwe, bari bamaze gutorwa, bashyize ku murongo ibizakorwa ndetse bagatangira kubishyira mu bikorwa birimo ibyari bishingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru, ibijyanye n’imiyoborere no kunoza amategeko.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *