Umukobwa wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni witwa Diana Museveni Kamuntu yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye bikizitira iterambere ry’ubukerarugendo bw’iki gihugu.
Ibi Diana Museveni Kamuntu yabitangaje ubwo hatangizwaga ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko ku kurinda ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Uyu mukobwa wa Perezida Museveni yavuze ko hari byinshi Guverinoma ya Uganda idakora uko bikwiye birimo no kubaka ibikorwaremezo mu duce dukurura ba mukerarugendo.
Ati “Ikintu dufite gikurura ba mukerarugendo cyane ni inyamaswa zo mu gasozi ariko dukeneye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka. Kugeza ubu hari ibikorwaremezo bike mu duce nka Fort Patiko, ku rutare rwa Nyero mu Karere ka Kumi no muri Bigo Bya Mugyenyi muri Sembabule.”
Yakomeje avuga ko n’aho usanga ibi bikorwaremezo hari igihe biba bitajyanye n’igihe ku buryo bishobora guteza impanuka.
Ati “Dukeneye kandi gushyiraho ibikorwaremezo bizafasha ba mukerarugendo bari kwiyongera. Imwe mu mihanda ikoreshwa mu bukerarugendo ntitekanye cyane cyane iyo mu majyepfo nko mu ishyamba rya Bwindi. Nakunze gukoresha uyu muhanda inshuro nyinshi mu gihe cy’imvura. Uteye ubwoba.”
Ikindi Diana Museveni Kamuntu yanenze ngo ni uko nta bibuga by’indege bito biri mu duce dukurura ba mukerarugendo muri Uganda.
Ati “Hari ikibazo cy’ibibuga by’indege bito byegereye ibice bikurura ba mukerarugendo bidacunzwe neza ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kimwe.”
Yavuze ko hari byinshi Uganda igikeneye gukora kugira ngo igire izina rikomeye mu ruhando rw’amahanga mu bijyanye n’ubukerarugendo.