ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARD) zirashinja iz’u Rwanda, (RDF) kuba zinjiye ku butaka bwa DR.Congo zigafata imidugudu 6, ndetse nyuma hakabaho gukozanyaho isasu ku rindi ariko nyuma imirwano irahosha.
Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR.Congo no guhashya inyeshyamba, Sukola 2, yemeje amakuru y’uko gukozanyaho.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zambutse zifata imidugudu (villages), itandatu, nyuma haza kubaho kwisuganya kw’ingabo za DR.Congo zibasubiza inyuma.
Lt.Col Guillaume Ndjike Kaiko ati “Nk’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare Sukola 2 turemeza kwinjira ku butaka bwa DR.Congo kw’ingabo za RDF, abo basirikare bafashe imidugudu 6, babashije kugera ku muhanda 2, nyuma yo kwisuganya kw’ingabo za Congo zaje gutabara, abo bairikare babashije gusubira inyuma ni yo mpamvu habayeho imidugararo mu gace ka Kibumba mu gitondo kuri uyu wa Mbere.”
Lt.Col Guillaume Ndjike avuga ko ingabo za FRDC zabashije gufata imbunda zemeza ko ari iya RDF, ariko ubu ngo ntibavuga abaguye mu gukozanyaho.
Ati “Haba ari kare kuvuga abahasize ubuzima, gusa ingabo zinjiye i Kibumba zamenyekanye, nta gushidikanya ni RDF, icyo mwamenya ni uko twese duhuriye mu mutwe ugenzura ibyabereye ku mipaka, urwo rwego ni rwo ruzamenya impamvu yatumye RDF yinjira ku butaka bwa Congo.”
Yavuze ko uretse imbunda yafashwe, bivugwa ko habaye ibikorwa by’ubusahuzi, nyuma ngo hakaza gutangwa imibare nyayo y’ibyangijwe n’uko gukozanyaho.
Amashusho yafashwe yerekana abaturage bahunga agace ka Kibumba bagenda bavuga ko mu Giswahili ko “bahunga Abanyarwanda”, ndetse bavuga ko hari amasasu bumvtwagerageje kuvugisha UMUVUGIZI wa RDF ntabwo yafashe telefoni ngendanwa, nta nubwo arasubiza ubutumwa bugufi twanditse tumubaza icyo RDF ivuga kuri ibi.
Hashize igihe gito, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RD.Congo, Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi bahuriye I Rubavu n’I Goma bareba ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Abakuru b’ibihugu byombi bemeza ko umubano umeze neza ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, indege za Sosiyete ya Rwandair zatangiye ingendo mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa DR.Congo.