Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yafunze Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, yari imaze imyaka irenga 24 icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abari bacumbikiwe muri iyi nkambi bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.
Ubuyobozi bw’iyi minisiteri kuri Twitter bwagize buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”
“Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”
Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.
Mu myaka yakurikiyeho kugeza uyu munsi, bamwe muri bo bagiye bava mu nkambi bakajya gutura hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya mu bindi bihugu birimo n’icyo baturutsemo gusa impunzi 9922, zigize imiryango 2227 ni zo zari zikiri muri iyi nkambi.
Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti aherutse kubwira itangazamakur