Wed. Sep 18th, 2024

Umukobwa witwa Mukandekezi Rachel w’imyaka 50 wari umaze igihe ategereje isezerano ry’ubukwe yahawe n’Imana,agiye kurushinga n’umusore w’imyaka 52 witwa Nzigira Theoneste nawe wari utarashaka na rimwe.

Aba bombi bavuga ko bahujwe n’Imana kuko ngo bose bamaranye igihe isezerano ry’ubukwe nkuko babitangarije UKWEZI TV dukesha iyi nkuru.

Mukandekezi yagize ati “Imana yaraduhuje mu bitangaza byayo.Abantu benshi bagiye baza bakambwira ibintu byo kwishyingira ngo gusezerana tuzabikora nyuma simbyemere.”

Yakomeje avuga ko yagiye muri ADEPR afite imyaka 25 y’ amavuko, Imana imusezeranya ko izamukorera ubukwe.

Umukunzi wa Mukandekezi witwa Nzigira Theoneste yavuze ko yasenze Imana ayisaba umufasha afatanyije n’itorero birangira bamurangiye uyu Mukandekezi wari umaze imyaka myinshi ahasengera.

Yagize ati “Nageze iwabo nsanga n’umunyarwandakazi wujuje ibyangombwa.Musaba ko twubakana urugo aranyemerera.Niwe Imana yanyoherejeho.Urukundo nirwo rwa mbere.”

Mukandekezi yavuze ko yahuye na benshi bamuca intege gusa yemeza ko abantu badafite ukwizera kutangana kandi yizeye isezerano ry’Imana akaba yishimiye ko yarisohoje.

Uyu Nzigira yize mu iseminari, aza kuyivamo ajya muri ADEPR atanga icyifuzo ngo abakiristo bagenzi be bamufashe gusengera umugore. Abo nibo bamuhuje na Rachael nawe wari umaze igihe kirekire ategereje ko Imana imusohoreza isezerano ry’ubukwe.

Rachel na Theoneste bavuga ko nta bushobozi buhambaye bwo gukoresha ubukwe bafite gusa bizeye ko Imana izabibafashamo.

Rachel afite icyizere ko Imana izamuha urubyaro, kuko mu masezerano Imana yamuhaye harimo n’ayo kuzabyara. Rachel yizeye ko azabona abana.

Ati “Isezerano ry’urubyaro ndarifite kuko Imana ariyo irema.Aburahamu na Sara bari bafite isezerano ko bazabyara,igihe gisohoye barabyara.Imana ntireba ku myaka cyangwa igihe umuntu amaze.Iyo ikoze ibintu ibikora neza ibyo ndabyizera cyane.Abantu tureba nk’abantu ariko Imana ishobora byose.”

Ubukwe bwabo buzabera mu mujyi wa Kigali tariki 7 Werurwe 2020. Bazasezeranira muri ADEPR Karondo muri paruwasi ya Rusororo.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *