Ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 ni umunsi wihariye ku bakunzi ba ruhago, ahateganyijwe imikino ine ikomeye muri shampiyona z’Iburayi izatambuka ku mashene ya Canal+ sports mu buryo bwihariye.
Muri shampiyona y’u Bwongereza, Manchester United ya Cristiano Ronaldo izakira Liverpool mu mukino w’injyanamuntu uzabera kuri Old Trafford, ugatambuka imbonankubone kuri Canal Sport3.
Muri Espagne, hateganyijwe umukino w’amateka wa El Clásico uzahuza FC Barcelona na Real Madrid uzabera i Camp Nou, ukazatambuka kuri shene ya Canal+ Sport5.
Ni mu gihe mu Bufaransa hateganyijwe umukino w’amakipe y’amakeba, Paris Saint-Germain (PSG) na Olympique de Marseille (OM), uzanyura kuri Canal+ Sport2.
Mu gihugu cy’u Butaliyani hateganyijwe umukino w’ishiraniro uzahuza Inter de Milan na Juventus ukazanyura kuri Canal+ Sport1.
CANAL+ yorohereje Abanyarwanda kugira ngo bazabashe gukurikira iyi mikino nta nkomyi. Uzagura ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000Rwf azabasha gukurikira umukino wa Serie A wa Inter na Juventus, mu gihe uzagura ifatabuguzi ry’ibihumbi 10,000Rwf azabasha kureba umukino wo muri Ligue 1 wa PSG na OM.
Kureba imikino isigaye yo muri La Liga ndetse na Premier League bisaba kugura ifatabuguzi ry’ibihumbi 20,000Rwf.
Kuri ubu, kugura ifatabuguzi rya CANAL+ inzira ya mbere ni ugukoresha Telefoni aho kuri MTN MOMO ukanda *182*3*1*4# naho kuri AIRTEL Money ugakanda *500*7#.
Inzira ya kabiri ni ukugana umucuruzi wemewe wa CANAL+ hirya no hino mu gihugu ubundi akarikugezaho.