Wed. Sep 18th, 2024

Leta y’u Rwanda yemeye gushyira miliyari 10 z’amafaranga muri Koperative yo kuzigama no Kugurizanya y’abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima “Umuganga SACCO” (SACCO-MAG) yavutse mu Kimina cy’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (HSS-MAG), aho abanyamuryango batazongera kugendera ku cyizere ahubwo bagakorera mu mategeko n’imari yabo ikaba igenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Icyo kimina cyahindutse “Umuganga SACCO” kimaze imyaka ine gikora kikaba cyari kimaze kugira abanyamuryango basaga 11,000 bari bamaze kugeza ku bwizigame bwa miliyari zisaga 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’icyo Kimina bushimangira ko icyo kimina kimaze guhindura ubuzima bw’abanyamuryango, cyane ko muri iyo myaka kimaze gutanga inguzanyo z’asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda n’inyungu ya miliyoni zisaga 220.

Minisiteri y’Ubuzima yashimiye abakozi bake batangije iki kimina none kuri ubu kikaba kibonwamo icyerekezo gihamye, kuko kuri ubu iro SACCO ibaye urwego rwemewe n’amategeko ruzajya rubona n’izindi n’abandi baterankunga batandukanye mu rwego rw’imari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Dr. Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko nyuma yo gutangiza iki kigega Leta y’u Rwand yiyemeje kugitera inkunga ya miliyari 10 Frw.

Yavuze ko iki kimina cyatangiye mu mwaka wa 2017 gifite intego zo guteza imbere kudahindagurika umubano mwiza mu bakozi b’urwego rw’ubuzima, gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kubona inguzanyo inogeye umukozi no guteza imbere umuco wo kwizigamira mu bakozi b’urwego rw’ubuzima.

Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izirikana ubuzima bw’abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima ari na yo mpamvu yiyemeje gushyigikira iyo Koperative, cyane ko byari bigoye kuba yabashyigikira bacyibumbiye mu Kimina.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *