Biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2024 mugi gahunda ya leta y’imyaka irindwi (NST1), uburyo bwa RapidSMS bwo guhanahana amakuru agamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana buzaba bwageze mu bigo nderabuzima byose byo mu Rwanda.
Ubu buryo busobanurwa neza mu gatabo gasobanura ibijyanye na serivise z’ubuvuzi. Ako gatabo kashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), mu bufatanye na MINICT, MINIYOUTH na MINALOC kiswe “Intore mu ikoranabuhanga” kagamije gufasha no kuyobora umuturage ushaka kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga akenera mu buzima bwa buri munsi.
Nk’uko bigaragara muri ako gatabo RapidSMS ni uburyo bwashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu guhanahana amakuru agamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana nk’uko byari mu ntego z’ikinyagihumbi ( MDGs).
RapidSMS ifasha mu gukurikirana umugore utwite kuva agisama kugeza abyaye na nyuma yaho kugeza umwana agejeje imyaka itanu byose bigakorwa n’Abajyanama b’ubuzima hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa terefone igendanwa.
Ubwo butumwa bujya muri MINISANTE nayo igahita yoherereza Ikigo nderabuzima igisubizo, cyaba ari ikibazo gikomeye bakohereza imbangukiragutabara ikamujyana ku kigo nderabuzima agakurikiranwa n’abaganga.
Uburyo bwa RapidSms bwasimbuye ubwari busanzwe bwakoreshaga impapuro, zashoboraga kwangirika no kubura cyangwa zikanagorana gusomwa, kugeza ubu burakoreshwa mu bitaro byose bya Leta 48.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha abaganga kugeza raporo yabo kuri Minisiteri y’Ubuzima mu buryo bworoshye, bufasha iyo minisiteri kunoza igenamigambi no gufata ingamba z’ubutabazi bwihuse aho bukenewe ishingiye ku makuru iba yakiriye, si ubwo gusa.
Hari n’ikoranabuhanga ryifashishwa n’abaganga mu kunoza serivise z’ubuvuzi no kwiyungura ubumenyi, aho Guverinoma yashyizeho uburyo bw’iyakure “Tele-Medicine”, umuganga w’inzobere ashobora gutanga ubufasha mu gusuzuma no kuvura umurwayi bategeranye.
Kuri ubu ibitaro bitandatu mu Rwanda bishobora gutanga ubufasha bwihuse n’inzobere zikorera ku bitaro by’ikitegererezo bya CHUK mu gusuzuma amafoto y’abarwayi banyujije mu cyuma batiriwe bakora urugendo.
Mu gatabo katangajwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) na serivise ya Babyl, serivise ifasha Abanyarwanda kwisuzumisha, hakoreshejwe terefone ngendanwa umuganga akavugana n’umurwayi akanamwandikira imiti akajya kuyifata kuri farumasi cyangwa akamusuzuma barebana binyuze mu ikoranabuhanga riri ahantu hatandukanye mu gihugu.
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibyakozwe na Guverinoma mu rwego rw’ikoranabuhanga, hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi muri gahunda y’iterambere, yavuze ko ikoranabuhanga rikataje muri serivise z’ubuzima kimwe no mu zindi serivise z’igihugu.
Yagize ati “Kuva hatangizwa uburyo bufasha abajyanama b’ubuzima gutanga amakuru ku mubyeyi n’ubuzima bw’umwana, Rapid SMS, abagera ku 25 473 bahawe ubwo buvuzi kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2019”.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga rya terefone mu guhererekanya amakuru y’abarwayi bitaho ngo bimaze kubafasha mu mikorere yabo kandi bigabanya ababyeyi bapfa babyara.
Nyiramana Marie Claudette ni Umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge avuga ko RapidSMS agira ati: “Nyuma yo kuvura umurwayi nta bwo turekeraho. Urugero, umwana n’umubyeyi dukomeza kubakurikirana mu rugo tukamenya uko iherezo ry’uburwayi ryagenze, ubwo nabwo iyo ugezeyo umutangira rapidSMS kugira ngo ugaragaze uko wa mwana cyangwa nyina ameze niba nta kibazo cyangwa niba yaragize ikindi kibazo iyo usanze harabaye ikindi kibazo umwohereza kwa muganga”.
Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubuzima iba yarabahaye code kuko hari ubwo bahamagara imbangukiragutabara babona ari umujyanama w’ubuzima igahita iza vuba idatindiganyije.
Ibitaro byinshi usigaye usangamo ikoranabuhanga ryashyizwe mu buryo bwo kubika amakuru y’abarwayi, bufasha muganga gukurikirana uko umurwayi yagiye yivuza kuri ibyo bitaro, ibisubizo n’imiti yahawe mbere, maze muganga agahera ko afata ikemezo agendeye ku byo areba umurwayi yakorewe.