Sat. Nov 23rd, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe,kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 iri kubera mu Butaliyani.

Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w’Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ayo mafaranga yemejwe ko nibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agamije guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza, nk’inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n’ibindi biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Perezida Kagame witabiriye iyi nama ya G20 yabwiye abayitabiriye ko iyi ntego ibihugu bikize byihaye itubahirijwe bityo ikwiriye gushyirwa mu ngiro.

Ati“Intego yo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n’igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo. Inama ya G20 y’uyu mwaka ni amahirwe yo kongera kuvugurura iyo ntego, dukeneye gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Perezida Kagame yashimiye Abaminisitiri b’Imari na ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu biyemeje gushyigikira ibihugu byazahajwe na COVID-19 kurusha ibindi.

Yavuze ko inkunga yihariye ya miliyai 650 z’amadolari y’Amerika yatanzwe vuba aha n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ari intambwe ishimishije mu kugabanya ibura ry’amafaranga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Ati: “Miliyari 21 z’iyo nkunga yihariye ni zo zimaze guhabwa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Hakenewe ubushake bwo kongera iyo nkunga hagendewe ku bikenewe. Turashimira ibihugu byemeye kubikora. Ibyo bizatuma habaho ukwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu buryo bwihuse kandi burambye ku bihugu bidafite ubushobozi bwo kuzahura ubukungu bwabyo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere igatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yavuze ko ibi rubikora mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydro fluorocarbons.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n’iyoherezwa mu kirere ry’uyu mwuka wa hydrofluorocarbons ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka ‘Ozone’ karinda abatuye Isi kugerwaho n’ubukana bw’imirasire yaryo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo hirindwe imihindagurikire y’ibihe, ibihugu byose bikwiye guhagurukira kubahiriza aya masezerano.

Perezida Kagame yasoje ashimira gahunda y’ubufatanye bwa G20 n’Afurika bwatangijwe mu mwaka wa 2017 ku buyobozi bw’u Budage, aho Umukuru w’icyo Gihugu Angela Merkel yasigasiye iyo gahunda kuva yashingwa kugeza n’ubu, bikarema amahirwe mashya yo guhuza Afurika n’ibihugu bigize uwo muryango mu buryo bwihariye.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *