Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel atangaza ko icyumweru cy’Ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana aba ari igihe cyo kwegereza ibikorwa by’ubuzima umuryango muri rusange, kikaba giteganyijwe guhera ku italiki ya 15 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2021.
Dr Ngamije yagize ati: “Iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ni igihe kidufasha kwegereza ibikorwa by’ubuzima umuryango nyarwanda muri rusange cyane cyane gutanga serivisi ku babyeyi no ku bana.”
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe, duhagurukire kurandura imbasa, dukingiza abana bacu, duhashya n’ibibazo bibangamiye ubuzima bwacu”.
Yongeyeho ko iyo iyo gahunda ikozwe kabiri mu mwaka bitanga umusaruro kuko n’abari bacikanwe noneho bagerwaho. Ikindi kandi hakemurwa ibibazo umugore n’umwana bagihura nabyo muri serivisi z’ubuzima.
Ati: “Byatugaragariye mu bihe byashize ko iyo dukoze kabiri icyo cyumweru mu mwaka abagiye bacikanwa na serivisi zitandukanye tubona uburyo bwo kuzibegereza zikabageraho. Umwihariko tugiye kukijyamo ku rwego rw’Igihugu hakigaragara ibibazo bireba ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Minisitiri w’Ubuzima yanagarutse ku bibazo bikigaragara ku ruhande rw’ababyeyi mu bijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no kwipimisha igihe batwite.
Ati: “Navuga yuko umwihariko w’iki cyumweru tugiye kujyamo turacyafite ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro uko igihugu kibyifuza kuko ubungubu mu bipimo byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare twasanze ababyeyi nibura 58% ari bo babasha kuringaniza urubyaro bikwiriye kandi twagombye kuba dufite umubare urenzeho, abo ni abakoresha uburyo bwa kizungu ariko iyo ushyize hamwe uburyo bwose buhari dusanga bageza kuri 64%.”
Yongeyeho ati: “Ikindi kibazo ni ababyeyi batabasha kwisuzuisha igihe batwite ku gipimo dushaka turacyafite 44% ni bo basuzumwa nibura 4 igihe batwite twagombye kuba dufite imibare igera kuri za 80% nkuko tubyifuza. Dushaka rero kwifashisha iki cyumweru kugira ngo dukore ubukangurambaga aho tukiri inyuma tugerageza gutera intambwe.”
Ku ruhande rw’abana haracyagaragara ikibazo cy’abagwingiye ariko hagenda hashyirwaho gahunda zo kugikemura.
Dr Ngamije ati: “Ikindi kibazo ni icyo kugwingira aho abana bafite munsi y’imyaka 5 twasanze 33% bafite ikibazo cy’igwingira ndese 8% bo bakaba bafite ikibazo baba bafite ibilo bike bitajyanye n’imyaka cyangwa bitajyanye n’igihagararo baba bafite.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana Gatsinzi Nadine, avuga ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hazitabwa cyane kureba ubuzima bw’umwana cyane cyane no muri ya minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe kuko hakigaragara abana bagwingiye.